URUBYIRUKO RWAKOZE UMUGANDA WIHARIYE RUTANGA UMUSANZU MU BIKORWA BYO KUBAKA IGIHUGU

Mu mpera z'iki cyumweru dushoje, urubyiruko rwo mu karere kacu kimwe no hirya no hino mu Gihugu mu mirenge yose uko ari 12 mu Karere hakozwe umuganda wihariye w’urubyiruko kuri uyu wa 13 Nzeri 2025, wibanze ku gusanira abaturage amazu yangijwe n’ibiza,gusibura imiyoboro y’amazi,gukora imirwanyasuri kuzirika ibisenge by’amazu,kubakira abatishoboye,kubaka uturima tw’igikoni no guhanga imihanda no kurwanya isuri.

Muri uyu muganda wihariye w'urubyiruko, wari ufite isanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw'urubyiruko mu guhangana n'ibiza” wakoreye ku rwego rw’Akarere mu Kagari ka Nyamugari mu Murenge wa Nyamugari bakora igikorwa cyo kubaka inzu ya Gahunzire Mariko umusaza uri mu kigero cy’imyaka igera kuri 70 y’amavuko akaba yarashimiye urubyiruko kuri iki gikorwa cy’umuganda.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana Nzirabatinya Modeste yasabye urubyiruko kugira uruhare mu kurwanya ibiza,abasaba kugira uruhare mu kurengera ibidukikije, ababyeyi kwita ku burezi bw’abana babo mu gihe bagiye ku ishuri n’igihe bari mu rugo, yasabye urubyiruko kwirinda kwangiza ibidukikije; abashimira ku muganda bakoze.

Yagize ati: “Twagira ngo tubashimire ku gikorwa kiza mwakoze ukuntu mukeye biragaragaza ko mufite imbaraga n'ubumenyi byo gukorera Igihugu, hasanzwe hariho imiganda abaturage bitabira isoza ukwezi, ariko uyu na wo w'urubyiruko utuma muhora mubizirikana. Turi kurwanya ibiza, dutuma abaturage babaho mu buzima bishimye. Haracyari byinshi byo gukora kuri iyi nzu kandi bizakorwa n'urubyiruko, vuba aha tuzaza kuyitaha. Ababyeyi bari hano nabo turabashimira kuko babateye inkunga.”

Umuhuzabikorwa w’inama y’Igihugu y’urubyiruko mu Karere Uwimana Aurelie yasobanuye ko iki gikorwa cyo kubakira abaturage batishoboye kigamije gufatanya n’Ubuyobozi gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage no gukomeza kwiyubakira Igihugu bakora ibikorwa biteza imbere abaturage, abasaba kuba umusemburo w'iterambere bakomeza guhangana n'ibiza ahantu hose; yabibukije ko kwiyubakira Igihugu ari ugukora ibikorwa biteza imbere abaturage.

Gahunzire Mariko, umusaza w’imyaka 70 wo mu Murenge wa Nyamugari, kuri ubu agiye kuzurizwa inzu yo kubamo n’urubyiruko rwo mu Karere ka Kirehe, binyuze mu bikorwa by’umuganda ndetse n’amafaranga urubyiruko rwo muri aka Karere rwakusanyije rukishyura abafundi, ibindi bikorwa bakabikora mu miganda.