Menya Kirehe

Akarere ka Kirehe ni kamwe mu turere turindwi tugize Intara y’Iburasirazuba.

Gaherereye mu majyepfo y'iburasirazuba bw'igihugu cy’u Rwanda ku birometero 133 uvuye mu Umujyi wa Kigali.

Ibiro by'Ubuyobobozi bw'Akarere ka Kirehe buri mu murenge wa Kirehe, Akagari ka Nyabikokora mu mudugudu wa Bwiza.

Akarere ka Kirehe gafite Imirenge 12, Utugari 60 n'Imidugudu 612 . Akarere gatuwe n'abaturage bagera kuri 460,860 batuye ku buso bwa km2 1,118.5.

Umugezi w'Akagera niwo ukoze umupaka hagati y'Akarere n'igihugu cya Tanzaniya mu burasirazuba.

Mu majyepfo, Akarere gahana imbibi n'igihugu cy'u Burundi n'agace ka Tanzaniya. Akarere gahana imbibi kandi n'Akarere ka Ngoma mu burengerazuba, mu majyaruguru y'akarere hakaba akarere ka Kayonza.

                                                                       

Amahoteri n’Ubukerarugendo

Akarere ka Kirehe ni Akarere kagendwa. Gahana imbibi  n’igihugu cya Tanzania n’uBurundi kandi gafite umupaka mpuzamahanga wa Rusumo ugabanya uRwanda na Tanzania.

Ku basura bakanatemberera muri aka Karere ashobora kubona amacumbi . Dore amwe   mu ma hotels n’ama motels meza ushobora kuruhukiramo no gufatiramo ifunguro.

1.         KIREHE GUEST HOUSE- Kirehe

2.         EAST GATE HOTEL-Kirehe:

3.         MATUNDA RESORT BEACH HOTEL-Kiyanzi

4.         C- PLAZA MOTEL- Nyakarambi

5.         SUN CITY HOTEL- Nyakarambi

6.         ITUZE MOTEL-Kiyanzi

7.         SEBY MOTEL-Kirehe

8.         KIREHE COMFORT VILLA-Nyakarambi

UBUKERARUGENDO

Akarere ka Kirehe ni Akarere gafite ibikorwa n’ibice by’ahantu nyaburanga bibereye amaso ku babireba. Dore hamwe mu hantu nyaburanga mushobora gusura:

Isumo rya Rusumo riherereye ku mupaka uhuza uRwanda na Tanzania mu mirenge ya Kigarama na Nyamugari.

Ikiyaga cya Cyambwe kizwi ku izina rya Rwehikama giherereye mu murenge wa Nasho kikaba bw’ibinyabuzima birimo amafi, ingona n’imvubu.

Umusozi wa Remera uherereye mu murenge wa  Nyarubuye ufite ubutumburuke bungana na 1,919 m ukanezeza amaso y’abawureba. Uhagaze ku musozi wa Remera, uba witegeye kandi ureba neza ibiyaga bya Mpanga na Nasho.

Umusozi wa Nyamurindira uherereye mu murenge wa Mushikiri ufite ubutumburuke bwa metero 1,898. Iyo uhagaze kuri uyu musozi uba ureba neza ikiyaga cya Cyambwe n'ikirwa cya Marenga tutibagiwe n'icyanya cyuhirwa cya Nasho byose bikanezeza ababireba. 

Ibitare bya Nyarubuye mu murenge wa Nyarubuye bibereye amaso ubihagazeho aba areba neza ibiyaga bya  Cyambwe na Mpanga.

Imigongo Art imitako myiza  izwi cyane mu Rwanda kandi ikundwa na bose. Ubugeni bwo gukora iyo mitako bwatangiye mu bwami bwa Gisaka cya Migongo (ubu ni mu Karere ka Kirehe)  mu mpera z’ikinyejana cya 18 bukorwa n’abagore mu rwego rwo kurimbisha amazu.

Umugezi w’Akagera wabayeho biturutse mu guhura kw’imigezi ya Nyabarongo n’Akanyaru.

Udusozi tw'Amabere y'Inkumi: Ni udusozi twiza twa Bwiza budashira irora duherereye mu murenge wa Kigarama.

Ibyanya bihuje byuhirwa bya Mpanga, Nasho na Mahama: Ubuhinzi buteye imbere bwo kuvomera bugamije guhangana n'ihindagurika ry'ibihe ndetse no kongera umusaruro.

 Tuzamurane cooperative:     Bakora ubuhinzi bw'inanasi na gaperi bakagira n' uruganda mu murenge wa Gahara rutunganya inanasi na gaperi byoherezwa mu mahanga byose bigakorwa mu buryo bw'ikoranabuhanga. 

Ikirezi essential oil:        Uruganda rutunganya imibavu ikomoka mu bimera ruherereye mu murenge wa Gahara.

 Ibiyaga bya Mpanga na Nasho   

                 

                                                       Ikaze iwacu mu Karere ka Kirehe.

know_your_gov_pic

Igishushanyo mbonera cy' Akarere ka Kirehe

12

Imirenge

60

Utugari

612

Imidugudu

1118.5

Ubuso(Km2)

460,860

Abaturage

398

Ubucucike (Km2)