URUBYIRUKO RWAKOZE UMUGANDA WIHARIYE WO KUBAKIRA UMUTURAGE UTISHOBOYE

Mu Kagari ka Nyamugari, Umurenge wa Nyamugari urubyiruko rwakoze umuganda wo kubumba amatafari yo kubakira utishoboye

Urubyiruko rwo mu Karere kacu rwakoze umuganda wihariye w’urubyiruko, aho ku rwego rw’Akarere uyu muganda wakorewe mu Murenge wa Nyamugari, Akagari ka Nyamugari bakora umuganda wo kubumba amatafari yo kubakira inzu umuturage utishoboye witwa Gahunzire Mariko w’imyaka 71.

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madame Mukandayisenga Janviere yifatanyije n'urubyiruko muri uwo muganda wihariye w'urubyiruko rwakoreye mu Murenge wa Nyamugari.

Ni umuganda wihariye urubyiruko rwakoze ku wa Gatandatu tariki 21, Kamena 2025, wanakorewe hirya no hino mu tugari twose bakora ibikorwa bitandukanye byo gufasha abaturage kurushaho kugira imibereho myiza no gutera imbere.

Ni umuganda wakorewe hirya no hino mu tugari, ufite insanganyamatsiko igira iti: "Uruhare rw'urubyiruko mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside".

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’urubyiruko mu Karere Uwimana Aurelie, yasabye urubyiruko gukoresha imbaraga n'ubushobozi bafite mu kubaka Igihugu, avuga ko barakomeza ubufatanye iyi nzu batangiye kubumbira amatafari ikubakwa ikarangira.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madame Mukandayisenga Janviere, yashimiye urubyiruko rwakoze umuganda, abasaba gukomeza gukoresha imbaraga bafite mu kubaka Igihugu, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, no gukoresha imbuga nkoranyambaga bamagana bananyomoza abagoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.