UMWIHERERO W’INAMA NJYANAMA W’IMINSI ITATU WASOJWE KU MUGARAGARO
Kuva tariki ya 17-19/10/2019 mu karere ka kayonza kuri silent hill hotel habereye umwiherero w’inama Njyanama n’abafatanyabikorwa mu mihigo ufite insanganyamatsiko igira iti : « URUHARE RW’ABAJYANAMA N’ABAFATANYABIKORWA MU MIHIGO NI UMUSANZU UDASIMBURWA MU KWESA IMIHIGO ».
Uyu mwiherero wahuje Abagize Inama Njyanama y’Akarere ka KIREHE,Abafatanyabikorwa JADF,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ,Umuyobozi w’Imirimo Rusange ,Ba Perezida w’Inama Njyanama z’Imirenge,Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Umurenge,Abayobozi b’Amashami mu Karere.
Hafashwe imyanzuro ikurikira:
4. Abarezi bagomba kumenya abanyeshuri bafite ibibazo byihariye, bakabisangiza ubuyobozi kugira ngo bishakirwe umuti mu bufatanye. Ahari ibigo bifite abana benshi, hashakwa Umukozi ufite ubumenyi mu bumenyabantu (Psychologist) akajya atanga ubujyanama akagenerwa ingengo y’imari agakorera ku masezerano (Sous Contrat), mu gihe bitarakorwa hahugurwa umwarimu kuri buri kigo akaba abikora.
5. Abana bagomba gutozwa isuku bakiri bato mu mashuri no mu miryango, abana bafite ibibazo bakamenyekana kandi bakajya baganirizwa, mu rwego rwo kwirinda abana bata ishuri, abatwara inda zitateganyijwe, abashorwa mu biyobyabwenge, n’izindi ngeso mbi.
6. Inama Njyanama ifatanyije n’Abakozi b’Akarere bifuje gutangiza ikigega cy’Uburezi kigamije gukemura ibibazo by’abanyeshuri batishoboye, Akarere kazashaka ingengo y’imari, n’abafatanyabikorwa bazabishishikarizwa
7. Abafatanyabikorwa (JADF) bagomba kujya batumirwa bakagira uruhare mu gutegura igenamigambi na gahunda y’ibikorwa, bakagaragaza uruhare rwabo kandi hakabaho gukurikirana ko ibyo bateganyije babikora.
8. Abagana ibigo by’ubuvuzi bagomba kumenyeshwa ko nta muganga wemerewe kutavura umurwayi uje amugana kubera impamvu z’ikosa ryaba rigikurikiranwa muri RSSB hatabanje kurebwa ko ryakosorwa.
Asoza Umwiherero Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred yasabye ubufatanye bw’inzego z’ubuyobozi, kudasobanya, mu myumvire no mu mikorere kandi Abayobozi bakabitoza n’abaturage, kuko iyo bidakozwe bityo bamwe bavunisha abandi, umusaruro ukarumba,…
Asaba ko isuku ku bana, mu bigo by’amashuri, ku nyubako za Leta, muri centres z’ubucuruzi igomba kwitabwaho cyane ko bidasaba ingengo y’imari (gutera passeparum, ibiti,…)
Asaba kwiyemeza impinduka, ati ibyangombwa byose murabifite kugira ngo mwese imihigo ndetse mube n’abambere. Icyo bisaba ni ugushyiramo umwete no kwitegura neza (focus and organization)
Asoza asaba kwesa imihigo ku gihe, kandi aho inkunga ye ikenewe yiyemeza kuzayitanga. Ibyagezweho bikarindwa habungwabungwa umutekano ku bufatanye bw’inzego n’abaturage.