Umwiherero w’iminsi 3 w’inama Njyanama waberaga mu Karere ka Ngoma wasojwe
Inama Njyanama y’Akarere ka Kirehe ishingiye ku mwanzuro wa 7 w’inama y’Inama Njyanama yateranye kuwa 09/10/2018; hateguwe umwiherero mu rwego rwo gufata ingamba zo kwesa imihigo y’Akarere y’umwaka wa 2018-2019, Inama Njyanama ikaba yari yemeje ko umwiherero ukorwa kuva ku itariki 02 kugeza kuwa 04/11//2018, ukabera mu Karere ka Ngoma.
Uyu mwiherero wasuzumye imihigo y’Akarere y’umwaka wa 2018/2019 hagaragazwa inama zatanzwe n’abasuzumye imihigo y’umwaka ushize wa 2017- 2018; ahagaragaye intege nke mu kwesa imihigo y’umwaka ushize n’Ingamba zo gushyira mu bikorwa imihigo y’umwaka wa 2018-2019 nk’uko umuyobozi w’inama Njyanama y’Akarere ka Kirehe Rwagasana Ernest yabisobanuriye abitabiriye uyu mwiherero.
Yakomeje avuga ko ari umwanya wo gusuzuma gahunda y’ibikorwa by’Akarere by’umwaka w’ingengo y’imari 2018-2019 (Action plan) n’uburyo ishyirwa mu bikorwa ryayo rizajya rikurikiranwa, rigasuzumwa na Komisiyo z’Inama Njyanama mu nama za buri kwezi nkuko zisuzuma imihigo.
Asoza ku mugaragaro uyu mwiherero Ho. Depite Bugingo Emmanuel yashimiye inama Njyanama y’Akarere umwanzuro mwiza yafashe wo gukora umwiherero hagamijwe gufata ingamba zo kwesa imihigo.
Yakomeje agira inama abitabiriye umwiherero ku bikorwa by’ingenzi Akarere gakwiye kwitaho bikagafasha kwesa imihigo no guteza imbere imibereho myiza y’umuturage. Mu rwego rwo kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo na gahunda y’ibikorwa, Abari mu mwiherero biyemeje kongera imbaraga mu gusobanurira abagenerwabikorwa (abaturage) imihigo y’Akarere ikorerwa aho batuye, bakayigira iyabo kandi bakabasha gusobanura badategwa akamaro ibafitiye.