UMUYOBOZI W’AKARERE YAKIRIYE INDAHIRO Z’ABAHESHA B’INKIKO BATARI AB’UMWUGA 14 NA BA NOTERI BABIRI

Ahereye ku nyandiko yo ku wa 21/03/2025 yandikiwe na Minisitiri w'Ubutabera akaba n'intumwa nkuru ya Leta amuha ububasha bwo kurahiza abahesha b'inkiko batari ab'umwuga n'aba noteri, kuri uyu wa Mbere tariki 05 Gicurasi 2025, Umuyobozi w’Akarere Bwana Rangira Bruno yakiriye indahiro z’abahesha b'inkiko batari ab'umwuga bashya 14, na ba Noteri babiri bo mu mirenge barimo umukozi ushinzwe irangamimerere mu Murenge wa Gahara, n’umukozi ushinzwe ubutaka n’imiturire mu Murenge wa Kirehe.

Amaze kwakira indahiro zabo, Umuyobozi w’Akarere yabasabye kumva uburemere bw’inshingano barahiriye kandi buri wese agaharanira kuzuzuza neza, gukoresha neza ububasha bahawe.

Ati: “Icyo tubatezeho ni imitangire ya serivisi, inoze yihuse kandi mugafasha abaturage. Mukemure ibibazo by’abaturage, niba hari aho bisaba kwigisha abaturage, kubagira inama, mubikore nicyo mubereyeho.”

Umuyobozi w’Akarere yabijeje ubufatanye bw’ubuyobozi, abifuriza akazi keza.

Abarahiriye inshingano nshya bavuze ko bafite intego yo gukora neza. Mu barahiriye inshingano nshya barimo RAFIKI Sandrine Brazia, Umukozi ushinzwe irangamimerere mu Murenge wa Gahara, wagize ati: “Twiteguye gushyira mu bikorwa neza inshingano twarahiriye.”

Naho Mukotanyi Samuel warahiriye inshingano z’umuhesha w’inkiko utari uw’umwuga, yagize ati: “Ibijyanye no kurangiza imanza, turabizeza ko tuzabikora neza kugira ngo tubashe guha abaturage serivisi nziza. Ikindi twabizeza ni uko tuzajya tugerageza kugabanya imanza zijya mu bunzi, tugakoresha ubutabera bwunga.”