UMUYOBOZI W'AKARERE YAGIRANYE IBIGANIRO NA SOSIYETE YA 'SPIRO'

Kuri uyu wa Kane, tariki 31 Nyakanga 2025, Umuyobozi w’Akarere Bwana Rangira Bruno yakiriye  itsinda ry’abakozi ba SPIRO Rwanda bari bayobowe na Bwana RAJ Kumar Verma; bagirana ibiganiro.

Spiro ni sosiyete y’ikoranabuhanga rigamije gufasha gukora ingendo zitangiza ibidukikije mu Rwanda, hakoreshejwe moto zikoresha amashanyarazi (Electric motorcycles). 

Spiro itanga moto taxi z’amashanyarazi zifite uburyo bwo guhinduranya bateri, ikubaka urusobe rwa “battery swap” stations mu duce dutandukanye hagamijwe guteza imbere ingendo zitangiza ibidukikije.

Ibiganiro bagiranye byibanze kuri gahunda ya SPIRO yo kwagurira serivisi zayo mu Karere ka Kirehe nk’ uko byasabwe n’Ubuyobozi bw’akarere kandi impande zombi zemeranyijwe ubufatanye kugira ngo abaturage bazarusheho kubona serivise nziza.