UMUSHINGA WO GUCUKURA UMUFEREGE WO GUKUMIRA IMVUBU KONERA ABATURAGE UZASOZWA MURI MUTARAMA 2026

Umushinga wo gucukura umuferege wo gukumira imvubu konera abaturage mu mirenge ya Mahama na Mpanga watangijwe mu mpera z'ukwezi Kamena uyu mwaka
Umuyobozi w'Akarere Bwana Rangira Bruno n'Umuyobozi w’agateganyo w’Ikigega Cyihariye cy’Ingoboka(SGF) Madame Nibakure Florence

Kuri uyu wa Kane tariki 13 Ugushyingo 2025, Umuyobozi w’Akarere Bwana Rangira Bruno yakiriye Umuyobozi w’agateganyo w’Ikigega Cyihariye cy’Ingoboka [Special Guarantee Fund-SGF)] Madame Nibakure Florence basuzumira hamwe aho umushinga wo gucukura umuferege wo gukumira imvubu zonera abaturage mu bice by'imirenge ya Mpanga na Mahama ugeze ushyirwa mu bikorwa.

Ni gahunda kandi yitabiriwe n'abanyamabanga Nshingwabikorwa b'imirenge ya Mahama na Mpanga, n'abakozi b'Akarere batandukanye.

Muri uyu mushinga gucukura umuferege uzakumira imvubu kuba zava mu mugezi w'Akagera zikajya konera abaturage muri iyo mirenge birarimbanyije, uzaba ureshya n’ibirometero 44. 

Biteganyijwe ko uyu mushinga uzarangira muri Mutarama 2026. Ubuyobozi bw'Akarere n'ubw'Ikigega Cyihariye cy’Ingoboka, biyemeje gukomeza ubufatanye no gukuraho imbogamizi zose, kugira ngo uzatange umusaruro, abaturage bahinge beze batekanye; n’imvubu zibe aho zigomba kuba zitabangirije.

Uyu mushinga watangijwe ku mugaragaro mu muganda wakozwe mu mpera z'Ukwezi kwa Kamena 2025, witezweho kuzakumira imvubu zituruka mu mazi zikonera abaturage, hakaba n'abo zakomeretsa zibasanze mu mirima yabo, kubera ko nta cyazikumiraga,  kandi aho uyu muferege wamaze gucukurwa ibibazo by'abonerwa n'imvubu byaragabanyutse ku buryo bufatika.