UMUSHINGA “DUTERE INTAMBWE” UTERWA INKUNGA NA ‘GIZ’ UGIYE GUFASHA URUBYIRUKO GUHUZWA N’AMAHIRWE Y’ AKAZI
Ubuyobozi bw’akarere kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Nyakanga 2025, bwifatanyije n’ubuyobozi bwa Kompanyi yitwa GOPA yihariye ishyira mu bikorwa imishinga ya GIZ mu Rwanda, n’abandi bafatanyabikorwa b’Akarere mu gikorwa cyo kurebera hamwe icyateza imbere urubyiruko rutuye mu Karere ka Kirehe by’umwihariko abatuye mu nkambi ya Mahama.
Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Bwana Nzirabatinya Modeste, yemeza ko muri aka Karere hari abaturage bafite ubushake bwo gukora ariko usanga badafite imirimo, agaragaza ko igitekerezo cyo kubashakira akazi ari kiza, akomeza agira ati: "Turashimira abafatanyabikorwa badufasha gukura abaturage bacu mu bukene. Hari byinshi byatuma abaturage bacu babasha kwikura mu bukene ariko bafatanyije n’abikorera. Kuri ubu Akarere ka Kirehe kamaze kwikura mu bukene, mu myaka itanu ishinze hari intambwe yatewe, byagizwemo uruhare n’abafatanyabikorwa bacu. Kuri ubu twashyize imbaraga mu buhinzi. Bivuze ko ushyigikiye umuturage wa Kirehe mu buhinzi, iterambere rye ryakihuta.”
Umuyobozi wa GOPA, Dr. Georg Heidereich yavuze ko umushinga ‘Dutere Intambwe’ ugamije guteza imbere impunzi zo mu nkambi ya Mahama ndetse n'Abaturage ba Kirehe, byumwihariko urubyiruko ruzashakirwa akazi, abatishoboye kujya mu kazi kandi ko hari uburyo bazakoresha babona ibibatunga.