UMUSARURO W’INANASI ZERA MU MURENGE WA GAHARA UFITIWE ISOKO RYIZA MU BUFARANSA

Umusaruro w'inanasi mbisi zeze mu Murenge wa Gahara

Mu Murenge wa Gahara mu Karere kacu hakorerwa ubuhinzi bw’inanasi bukorwa mu buryo bw’umwimerere, aho abahinzi bibumbiye muri Koperative Tuzamurane, bahinga inanasi kuri hegitari 52, ubu bafite isoko ryo mu Gihugu cy’u Bufaransa aho bohereza inanasi zumishije.

Abahinzi b’inanasi bo muri Koperative Tuzamurane bavuga ko inanasi zabafashije kugera ku iterambere, nk’uko byumvikana mu buhamya bwa Niyomuremyi Jean de la Paix wo mu Kagari ka Murehe, Umurenge wa Gahara watangiye guhinga inanasi muri 2012 ku butaka bwa 1/3 cya hegitari, ubu akaba ageze ku rwego rwo kuzihinga kuri hegitari imwe isaga, ndetse hari n’ibindi byinshi yagezeho.

Yagize ati: “Ubuhinzi bw’inanasi bwanamfashije kuzuza inzu yanjye iri mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo, ubu buhinzi bwamfashije kwishyurira abana amashuri mfite abana babiri, umwe ari mu wa 5 Segonderi i Gatsibo , undi ari kwiga mu cyiciro rusange, kandi amafaranga ni hano nyakura; ubu maze kugira n’ibindi bikorwa nk’amasambu nkoreramo ubundi buhinzi.”

Umuyobozi wa Koperative Tuzamurane y’abahinzi b’inanasi Murenge wa Gahara, Niyonzima Alfred, asobanura ko iyi koperative ubu igizwe n’abanyamuryango 145, igeze ku rwego rw’uko ifite uruganda rugura umusaruro w’inanasi mbisi, rukumisha ibiro biri hagati 1,800-2000 ku munsi; bakaba bafite isoko ry’inanasi zumishishijwe mu Gihugu cy’u Bufaransa.

Avuga ko iyi koperative yatangiye muri 2005 icyo gihe ngo inanasi zari nyinshi ariko isoko ari rito zikangirikamo, muri 2009 iyi koperatibve yahawe ubuzimagatozi bwo gukora nka Koperative, muri 2015 batangije uruganda rwumisha inanasi, nyuma yo kubona umukiriya mu Gihugu cy’u Bufaransa, bazigemurira kuva ubwo kugeza uyu munsi.

Ubu umusaruro wose bakira w'inanasi mbisi ziba zahinzwe mu buryo bw'umwimerere barawumisha, ndetse wose bawufitiye isoko, aho ikilo kimwe cy’umusaruro wumishijwe Umuguzi wabo yishyura Koperative Amadorari 11. Koperative yo iba yaguze n’umuhinzi amafaranga y’u Rwanda 200 ku kilo cy’inanasi mbisi yeze iri mu murima. Kuri ubu nta musaruro w’inanasi ucyangirika muri Gahara; ndetse abahinzi batanga ubuhamya bw'uburyo iki gihingwa cyabereye benshi isoko y'iterambere.

Abanyamuryango ba Koperative Tuzamurane y'abahinzi b'inanasi mu Murenge wa Gahara bafashwa mu gihe bakaneye amafaranga byihutirwa inanasi zitarera, aho buri mwaka bagabana urwunguko Koperative yagize, buri munyamuryango buri mwaka yishyurirwa Mituweli y’abantu barindwi(21,000Frw), kandi buri munyamuryango atangirwa umusanzu muri EJO Heza.