Umurenge wa Mpanga bibutse abatutsi bazize Jenoside muri Mata 1994

Kwibuka ku cyambu cya Rushonga mu murenge wa Mpanga

Kuri uyu wa 28/04/2017, mu kagari ka Rushonga mu murenge wa Mpanga mu karere ka Kirehe habereye  umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe abatutsi baguye muri uyu murenge aho kwibuka byatangijwe n’urugendo rwo kwibuka rugana ku kagera ku cyambu cya Rushonga ahashyizwe indabo mu Kagera mu rwego rwo kwibuka Abatutsi batawe mu Kagera batuye Mpanga n’ahandi.

Abatanze ubuhamya mu baharokeye bavuga ko babategeye ku nkengero z’Akagera ubwo bari bagiye guhunga bajya muri Tanzaniya cyane ko abenshi bari bahatuye mu nkengero z’Akagera.

Umwe mu baharokokeye Mpanga wavuze mu izina ry’abaharokokeye batuye ahandi yavuze ko ubwo bari bahungiye kuri icyo cyambu interahamwe zahiciye abantu benshi bakizwa na bamwe bari bahafite amato.

Muzungu Gerald, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe yasabye abaturage gukomeza kurushaho kwimakaza ubumwe barwanya ipfobya rya Jenoside yakorewe, yavuze ko amadini yahembeye ivangura, amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse bamwe mu bayobozi bayo bateshuka ku nshingano zabo umuyobozi w’Akarere akaba asaba abatuye Mpanga n’Akarere muri rusange kwirinda amacakubiri aho ava hose.

Ubu umubare nyawo w’abatutsi biciwe ku cyambu cya Rushonga  nturamenyekana bitewe n’abantu benshi bahanyuze abandi bagatabwa mu Kagera baturutse ahantu hatandukanye,bityo kumenya abahaguye bikaban bigoye.

Abatanze ubuhamya bakaba bavuga ko ku cyambu cya Rushonga hamwe n’icyambu cya Migera  ngo hatujwe abantu muri 1982 birukanwe muri Uganda n’uwari Perezida Milton Obote.

Muri 1991 nibwo batangiye kubica babita ibyitso by’inkotanyi barakomeza no muri Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994.