UMUNSI MPUZAMAHANGA W’UMUGORE WO MU CYARO WIZIHIJWE HAZIRIKANWA URUHARE RW’ABAGORE MU ITERAMBERE

Mu karere kacu, hirya no hino mu mirenge, kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ukwakira 2025 hizihijwe umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro hazirikanwa uruhare rw’abagore mu iterambere ry’Igihugu, ku rwego rw’Akarere ibirori byo kwizihiza uyu munsi byabereye mu Murenge wa Musaza mu kagari ka Musaza, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Umugore ni uw’agaciro.”

Umuyobozi w’Akarere Bwana Rangira Bruno, hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro yakanguriye abagore gukomeza kwishyira hamwe kugira ngo biteze imbere abibutsa ko uyu munsi ari ukuzirikana no gushimira uruhare abagore bo mu cyaro bagira mu iterambere ry’imiryango n'iry'Igihugu.

Kuri uyu munsi kandi Ubuyobozi bwashimiye abagore ku ruhare bagira mu iterambere ry’imiryango, iry’Akarere n’Igihugu muri rusange.

Bwasabye abagore gukomeza gutinyuka gukora cyane, kwiteza imbere, gukorana n’ibigo by’imari, kwiga amashuri atandukanye; no guharanira kubaka umuryango mwiza bafatanyije n’abagabo.

Hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore wo mu cyaro, Ubuyobozi bwafashe umwanya wo gushimira abagore b'intangarugero. Hashimiwe abagore bakoze ibikorwa by’indashyikirwa byabafashije kwiteza imbere bo na bagenzi babo mu bice batuyemo, abatinyutse gukorana n’ibigo by’imari bakaba bageze ku rwego rwiza biteza imbere; aho bahawe ibyemezo by’ishimwe, abagabiwe inka n’ibindi bitandukanye.