Umuganda wabereye mu murenge wa Mpanga ahatunganywaga inzu y’irerero

Abitabiriye umuganda

Ku wa gatandatu tariki ya 27/05/2017, umuganda rusange w'ukwezi kwa Gicurasi ku rwego rw'Akarere ka Kirehe wabereye mu Murenge wa Mpanga mu Kagari ka Nasho mu Mudugudu wa Pilote  ahatunganyijwe umusingi ahazubakwa inzu y’irerero (ECD) y’ibyumba bibiri bizakira abana 60  mu mudugudu w’icyitegererezo wa Nasho muri Mpanga

Umuganda witabiriwe n’Abadepite mu Nteko ishinga amategeko,ubuyobozi bw'Akarere ka Nyarugenge hamwe n’inzego z’umutekano, bafatanyije n'abaturage bo mu murenge wa Nasho.

Depite Nyirahirwa Veneranda yibukije abaturage kwitabira isuku muri rusange kandi bakaba bakwibuka gutanga imisoro mu rwego rwo kwiteza imbere,kuboneza urubyaro no kwirinda icyorezo cya SIDA.

Depite Mujawamariya Berthe nyuma y’umuganda yibukije abawitabiriye gukomeza kwikosoza ku malisiti y’itora mu rwego rwo kugira ngo bazatore neza umukuru w’igihugu,akaba yakomeje abasaba kwitegura mu buryo buhagije kugira ngo bazatore neza.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Muzungu Gerald yibukije abaturage gukomeza kwiteza imbere mu bikorwa byabo bya buri munsi abasaba kandi

Nyuma y'ibiganiro ubuyobozi bwagiranye n'Abaturage bo mu murenge wa Kanyinya, abaturage bahawe umwanya babaza ibibazo banatanga ibitekerezo. Ubuyobozi bwagerageje gusubiza ibibazo byabajijwe, ibitasubirijwe aho bwiyemeza kubishakira ibisubizo mu gihe cya vuba.