UMUFATANYABIKORWA CARE INTERNATIONAL RWANDA ARI MU BIKORWA BYO GUFASHA URUBYIRUKO KWIHANGIRA IMIRIMO

CARE International ishami ry’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kirehe hamwe no nkambi ya Mahama bavuga ko ubu ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Akarere batangije ibikorwa byo guhangira imishinga urubyiruko isaga ibihumbi 80 ibafasha kuzamura ubushobozi bwabo. 

Ni ibikorwa bikorwa n’impunzi ziri mu nkambi ya Mahama kuri ubu bari gukora imishinga ibahuriza hamwe n’abaturage baturiye inkambi bakaba bemeza ko kuri ubu ibikorwa bakora bimaze kubateza imbere bagenda bikura mu bukene.

Umuyobozi w’imishinga ya Care mu Rwanda, Bwana Kayijuka Geoffrey yavuze ko imishinga bateramo inkunga urubyiruko imaze kugera ku kigero gishimishije haba mu buhinzi n’ubworozi kandi ko bateganya guhanga imirimo isaga ibihumbi 80.

Urubyiruko rwibumbiye mu matsinda atandukanye akora imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi, kuri ubu imishinga yabo ibarirwa agaciro k’asaga miliyoni 120 z’amafaranga y’u Rwanda. Iyi mishinga bakaba bayiterwamo inkunga ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Akarere hamwe n’umufatanyabikorwa  Care International ishami ry'u Rwanda.

Ndayisenga Gerard uhagarariye impuzamatsinda ikora ubworozi bw’inkoko i Mahama avuga ko batangiye bashaka amafaranga hirya no hino bakabangira kororera mu nkambi, kuko byabaga bitemewe, nyuma ni bwo babonye uyu muterankunga CARE  babahuriza hamwe, babaha amahugurwa n’ubumenyi kuri ubu bakaba baratangiye kwizigamira; nyuma y’uko bishyize hamwe babatera inkunga ubu bakaba borora inkoko.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana Nzirabatinya Modeste ashimira umufatanyabikorwa Care International Rwanda ku bufatanye mu gutunganya imishinga bateramo inkunga urubyiruko imaze kugera ku kigero gishimishije haba mu buhinzi n’ubworozi.

CARE International ishami ry’u Rwanda yatangiye gukorera mu Karere ka Kirehe no mu nkambi ya Mahama kuva mu mwaka wa 2023, kuri ubu  bavuga ko mu myaka itanu bagomba kuba bamaze guhangira imishinga urubyiruko isaga ibihumbi 80.