Uko umuganura wizihijwe mu karere ka Kirehe n’inkomoko yawo mu Rwanda rwo hambere

Kuri uyu wa 5 Kanama 2022 mu gihugu hose hizihijwe umunsi ngarukamwaka w’umuganura ku nsanganyamatsiko igira iti: “umuganura isooko y’ubumwe no kwigira.”  Ku rwego rw’Akarere ka Kirehe umuganura wizihirijwe mu murenge wa Nyarubuye mu kagali ka Nyarutunga.

Igikorwa cyatangijwe no gusura ibikorwa by’umusaruro wagezweho n’imyidagaduro y’ibyino gakondo nyuma hakurikiraho igikorwa nyirizina cyo gusangirira hamwe umusaruro w’ibyagezweho.

Muri iki gikorwa, mu byishimo byinshi abaturage bashimiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Nyakubahwa Paul KAGAME kubw’iterambere n’ibikorwa remezo bamaze kugezwaho banishimira umuhanda wa kaburimbo bagiye kubakirwa  uva Kavuzo-Nyarubuye ukagarukira mu Birembo mu murenge wa Nasho kuko inyigo yawo igeze kure  nk’uko umuyobozi w’Akarere ka Kirehe  Bwana RANGIRA Bruno yabitangarije abitabiriye umuganura.

Umuyobozi w’Akerere ka Kirehe Bwana RANGIRA  Bruno yabasobanuriye ko  umuganura ari umuco mwiza dukomora ku bakurambere bagize uruhare mu kwanda kw’uRwanda  asaba abari aho gukomeza kwimika umuco wo kuganuza abandi ku byo bungutse kuko ari ikirango cy’ubumwe urukundo no gukunda umurimo mu Banyarwanda.

Muri rusange umuganura ni umuhango wizihizwa buri wa Gatanu wa mbere w’ukwezi kwa Kanama, aho abanyarwanda bishimira ndetse bagasangirira hamwe  ibyo bagezeho mu buhinzi, ubworozi ndetse n’uburumbuke,Gukomera kuri uyu muhango ni ugusigasira umurage w’u Rwanda kuko umuganura ukubiyemo indangagaciro zirimo kwishimira umusaruro, ubumwe, gukunda umurimo ndetse n’igihugu.

Inzira y’umuganura yari imwe muri 18 zigize inzira z’ubwiru ku ngoma ya cyami zikabamo iz’ubukungu, umutekano w’igihugu ndetse n’izo gukomeza ubwami hagakorerwamo imigenzo mu gihe runaka cyagenwe iyobowe n’Abiru.

Umuganura watangiye kwizihizwa ku noma ya Gihanga Ngomijana mu kinyejana cya 11 kugeza ku ngoma ya Ndahiro Cyamatare uza guhabwa agaciro gakomeye no gushyirwamo imbaraga ku ngoma ya Ruganzu II Ndoli ubwo yari abundutse agasanga igihugu kimaze imyaka 11 mu bwirabure kitagira umwami n’umuganura utagikorwa, imyaka itakirumbuka ndetse n’amatungo atagitanga umusaruro.

Ku rwego rw’Igihugu, Umuganura wayoborwaga n’Umwami afatanije n’abanyamihango b’Umuganura (abo kwa Rutsobe n’abo kwa Myaka ya Musana) mu gihe ku rwego rw’umuryango, umukuru w’umuryango ari we wayoboraga iyo mihango. Ku munsi w’Umuganura, abayobozi basabanaga n’abayoborwa mu gitaramo k’imihigo, abana bagasabana n’ababyeyi. Ni muri icyo gitaramo cy’Umuganura hamurikwaga ibikorwa by’indashyikirwa (inka nziza, umusaruro ushimishije…) maze abakoze neza bagashimwa,nk’uko byagenze no kuri iyi nshuro aho Minisitiri w’Intebe Eduard NGIRENTE yagabiye inka eshatu Itorero IMITAVU ryo mu karere ka Kirehe umurenge wa Gahara kubwo kuba indashyikirwa mu gihe hizihizwaga umuganura ku rwego rw’igihugu mu Karere ka Rulindo.

Umuhango w’umuganura mu Rwanda waje guhagarara ku ngoma ya Musinga ubwo umwiru Gashamura ka Rukangirashyamba wari ushinzwe imihango yawo yacirirwaga i Burundi mu mwaka wa 1925. Kuva icyo gihe Umuganura ntiwongeye kwizihizwa. Nyuma y’uko u Rwanda rubonye ubwigenge, abantu bakomeje kwizihiza Umuganura mu miryango ariko ubuyobozi bwariho muri icyo gihe ntibwashyiramo imbaraga ngo Umuganura uhabwe agaciro ukwiye.

Leta y’u Rwanda igendeye ku byiza n’akamaro Umuganura wagize mu kubaka Igihugu, yawuhaye agaciro gakomeye, ishyiraho n’umunsi w’ikiruhuko uba buri wa Gatanu wa mbere w’ukwezi kwa Kanama. Iteka rya Perezida no 54/01 ryo ku wa 24/02/2017 mu ngingo ya 3 (100) kugira ngo kuri uwo munsi, Abanyarwanda basabane, bunge ubumwe, bazirikane ibyiza bagezeho ari nako bahiga gukora neza kurushaho umwaka utaha.