UKO UMUGANDA RUSANGE USOZA UKWEZI KWA MATA 2025 WAGENZE HIRYA NO HINO MU MIRENGE

Hirya no hino mu mirenge 12 igize Akarere ka Kirehe ibikorwa by’umuganda rusange usoza ukwezi kwa Mata 2025 wabaye kuri uyu wa Gatandatu byibanze ahanini ku gutunganya ibice by’imihanda yari yarangijwe n’ibiza, kubakira abatishoboye no kubungabunga ibidukikije. Ni umuganda wakorewe mu tugari rwose mu Karere nubwo muri iyi nkuru twateguye by'umwihariko aho wagiye ukorerwa ku rwego rwa buri Murenge n'ibikorwa byibanzweho.

Uyu muganda wabaye kuri uyu wa 26 Mata 2025, ku rwego rw’Akarere wabereye mu Murenge wa Kirehe, Umuyobozi w’Akarere Bwana Rangira ari kumwe n’inzego z’umutekano, bifatanyije n’abaturage mu gutunganya umuhanda usanzwe ungana na kirometero eshanu[Km 5]uhuza imidugudu ya Rurama na Rutonde.

Nyuma y’Umuganda Umuyobozi w'Akarere Bwana Rangira Bruno yagejeje ku baturage ubutumwa burimo kubungabunga umutekano, kwita ku isuku, imyigire y’abana, gutura mu buryo bwemewe n’amategeko, guhinga ubutaka bwose kugira ngo hazaboneke umusaruro uhagije no gusigasira ibikorwaremezo biba byagiye bikorwa.

Uko Umuganda wagenze mu mirenge yindi yose igize Akarere

Mu Murenge wa Mushikiri ku rwego rw'Umurenge umuganda wo kuri uyu wa Gatandatu wakorewe mu Kagari ka Cyamigurwa aho abaturage batangiye kwihangira umuhanda wa 6km ubahuza n’Akagari ka Kirehe ko mu Murenge wa Kirehe. Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Bwana Nzirabatinya Modeste yifatanyije n’abatuye aha Mushikiri mu muganda.

Naho Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Madame Mukandayisenga Janvière, we yifatanyije mu muganda n'abaturage b'Akagari Ka Rugarama, mu Murenge wa Kigina, ahakozwe ibikorwa byo gusana ibice by’umuhanda wa Rugarama-Kimeya w’ibirometero bitandatu[6.3Km] byangirijwe n’ibiza.

Umuganda usoza ukwezi kwa Mata 2025, ku rwego rw'Umurenge wa Nyarubuye wabereye mu Mudugudu wa Rurenge II, mu Kagari Ka Mareba, ahasanzwe ibice by’umuhanda wa Kirometero enye [Km 4] wa Nyarubuye_Rurenge-Nyabitare.

Ku rwego rw'Umurenge wa Kigarama, umuganda usoza Mata wakorewe ku muhanda Cyagasenyi-Nganda ku gice cy'ikiraro kiri  Gahindu-Nyaruto, umuhanda ushyirwamo Laterite n'amabuye byo gusiba ibinogo hakoreshejwe imodoka yatanzwemo nk’inkunga na PSF.

Ku rwego rw’Umurenge wa Gahara, umuganda wabereye mu Kagari ka Muhamba, aho muri rusange ibikorwa byibanzweho ari ibyo guhanga no gusibura imihanda y'Imigenderano, Kubakira abatishoboye ndetse no kubumba amatafari.

Mu Murenge wa Mahama mu tugari twose  hakozwe umuganda, wibanze ku bikorwa byo gusana inzu n'ubwiherero by'abatishoboye ndetse no gusana imihanda  yangirijwe n'imvura, aho ku rwego rw'umurenge wabereye mu Kagari  ka Mwoga.

Mu Murenge wa Gatore, umuganda ku rwego rw’umurenge wabereye mu Kagari ka Nyamiryango mu bikorwa byibanze ku gukora imihanda y'imigenderano, gukorera ibiti byatewe ku muhanda Kigali- Rusumo, no kubagara imyaka y'uwarokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Mu Murenge wa Nyamugali, ibikorwa byo mu muganda usoza Mata byibanze ku gusana imihanda yangirijwe n'imvura.

Mu Murenge wa Nasho, Umuganda wibanze ku bikorwa birimo guharura imihanda y'imigenderano, gusibura za rigole no gutunganya imihanda yangijwe n'imvura; no gukora isuku ahantu hatandukanye.

Mu Murenge wa Musaza, mu Kagari ka Gasarabwayi niho ku rwego rw’Umurenge hakorewe umuganda wibanze ku bikorwa byo gutunganya imihanda, kubakira abatishoboye, gusibura imirwanyasuri no gutera ibyatsi birwanya isuri ku cyanya cyuhirwa cya Gicuma.

Naho ku rwego rw’Umurenge wa Mpanga, Umuganda usoza Mata wakozwe kuri uyu wa Gatandatu wabereye mu Kagari ka Nasho ahatunganyijwe  umuhanda w’ibirometero bibiri [2 Km].