UKO UBUHINZI BW’IMBUTO BWATEJE IMBERE GASANA ELISSA W’IMYAKA 65 YIFASHISHIJE KUHIRA.

Kuhira imyaka mu buhinzi ni uburyo bumaze kuyobokwa n’abatari bake mu Karere ka Kirehe.

GASANA Elissa ni umusaza w’imyaka 65 utuye mu murenge wa Musaza Akagali ka Mubuga yakoze umushinga w’ubuhinzi bw’imbuto ku buso bungana na 1Ha. ahabwa #NKUNGANIRE ya 50% kuri moteri ikogota amazi yifashisha mu kuhira imbuto akazishyura 50%.

GASANA avuga ko kuva aho atangiriye gukorera uyu mushinga yiteje imbere kandi amaze kugera kuri byinshi agashimira Leta y’uRwanda ko yamuhaye amahirwe yo kwisobanukirwa binyuze mu mahugurwa n’inama yagiye ahabwa n’impuguke mu by’ubuhinzi.

Agira ati” Kuva aho ntangiriye gukora uyu mushinga ubuzima bwanjye bwarahindutse. Nubwo ndi umusaza ubu ndabona ahazaza heza kuko leta y’uRwanda ishyize imbere iteramberery’umuturage. Imashini nahawe nzishyura 50% yonyine kandi ntagusubira inyuma nizeye ko mu gihe gito cyane nzaba mfite iterambere rishimishije.”

Intara y’Iburasirazuba ikunze guhura n’ibihe by’izuba ryinshi bikaba imbogamizi ku bahinzi ituma batabona umusaruro uhagije.  Akarere ka Kirehe kafashe ingamba zo guhangana n’ikibazo cy’izuba rikunze kuhibasira gateza imbere uburyo bwo kuhira mu rwego rwo kongera umusaruro. Kuri ubu Uburyo bwo kuhira bumaze kwitabirwa ‘abatari bake muri aka karere