UKO ISIGANWA RY’AMAGARE ‘KIREHE RACE’ RIGIYE KUBA KU NSHURO YA KANE RITEGUYE
Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY), ku bufatanye n’Akarere ka Kirehe, ku nshuro ya Kane bateguye isiganwa ry’amagare ryiswe “Kirehe race”, rizamara iminsi ibiri kuko rizaba mu mpera z’iki cyumweru tariki ya 11 kugeza taliki ya 12 Ukwakira 2025.
Uko riteguye ni uko,
Ku tariki 11 Ukwakira uyu mwaka, ibyiciro by’abagabo bakuru ndetse n’abari munsi y’imyaka 23 ku isaha ya saa 11:00 z’amanywa bazahaguruka mu mujyi wa Kigali ku marembo ya Sitade Amahoro, basoreze ku biro by’Akarere ka Kirehe aho bazaba basiganwa ku ntera y’Ibirometero 138.
Ni mu gihe icyiciro cy’abagore bakuru ndetse n’abato batarengeje imyaka 23, nabo kuri uwo munsi bazahagurukira i Nyagasambu ku isaha ya saa 11:00 z’amanywa, nabo basoreze ku biro by’Akarere ka Kirehe, aho bo bazaba basiganwe ku ntera y’ibirometero 110.
Ku munsi wa kabiri ku Cyumweru, ku itariki ya 12 Ukwakira 2025 isiganwa rizabera mu Karere, aho rizazenguruka mu karere ka Kirehe.
Saa mbiri za mugitondo hazabanza hakinwe isiganwa ry’abakoresha amagare asanzwe bita ‘Matabaro’ (pneu ballons) aho abasiganwa bazazenguruka inshuro ya eshanu i Nyakarambi bagasiganwa ku ntera y’ibirometero 19,5.
Icyiciro cy’abangavu kizahaguruka saa tatu n’igice, aho na cyo kizazenguruka i Nyakarambi inshuro 11 ku ntera y’ibirometero 42,9.
Abagabo bakuru n’abatarengeje imyaka 23, ingimbi, abagore bakuru n’abatarengeje imyaka 23 bazahaguruka saa tatu n’iminota 34 ku biro by’Akarere ka Kirehe berekeze ku mupaka wa Rusumo, bagaruke banyure Cyunuzi (Aho Kirehe ihanira imbibi n’Akarere Ngoma) bagaruke ku biro by’Akarere ka Kirehe; ubundi bazenguruke inshuro eshanu ku ntera y’ibirometero 69,5.