UBUYOBOZI BW'INTARA BWASHIMIYE AKERERE KAJE KU ISONGA MU GIHUGU HOSE MU BIZAMINI BISOZA AMASHURI ABANZA N'ICYICIRO RUSANGE

Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba Bwana Rubingisa Pudence yashimiye Akarere ka Kirehe kuko kitwaye neza mu gutsindisha abanyeshuri haba mu mashuri abanza ndetse n’icyiciro rusange(Tronc Commun) mu mwaka w’amashuri 2024-2025; kaza ku isonga mu Gihugu muri ibyo byiciro byombi.

Mu manota yasohowe na Minisiteri y’Uburezi, muri iki cyumweru tariki 19 Kanama 2025 Akarere ka Kirehe kaje ku mwanya wa mbere n’amanota 91.3, mu cyiciro rusange(S3), no mu mashuri abanza Akarere ka Kirehe kaje ku mwanya wa mbere n’amanota 97.09%, mu Gihugu hose.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Bwana Rubingisa Pudence ubwo yari kumwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kirere mu nteko y’abaturage mu Murenge wa Kigarama ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, yafashe umwanya ashima imbaraga zakoreshejwe n’ubuyobozi ndetse ashimira n’abarimu uruhare bagize mu gutuma abanyeshuri batsinda neza.

Yagize ati: “Akarere ka Kirehe kaje ku mwanya wa mbere mu gutsinda neza mu Gihugu hose, mbonereho umwanya wo gushimira abarezi babigizemo uruhare, abarezi bayobora ibigo by’amashuri ari nabo dufatiraho kugira ngo hatagira umwana ucikanwa n’amasomo. Mwarakoze rero kandi muzakomereze aho mu gutsindisha neza. Ikindi mukwiye gutsinda ari na ko mugira isuku haba mu rugo ndetse no ku mashuri.”

Mu cyiciro cy’amashuri abanza,  mu Gihugu, Intara y’Iburasirazuba ni yaje ku isonga mu gutsindisha ku kigero cya 82%.