UBUYOBOZI BWIFATANYIJE NA EQUITY BANK RWANDA MU GUTINGIZA ICYUMWERU CYAHARIWE KWITA KU BAKIRIYA
Kuri uyu wa Mberet ariki 06 Ukwakira 2025, Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Bwana Nzirabatinya Modeste ari kumwe n’abagize urugaga rw’abikorera PSF/Kirehe, yifatanyije n'Ubuyobozi bwa Equity Bank Rwanda -Ishami rya Kirehe, mu gikorwa cyo gutangiza icyumweru cyahariwe abakiriya muri iyi banki.
Umuyobozi wa Equity Bank Rwanda/ Kirehe, Rutayisire Theophile yavuze ko ubu bafite abakozi bahagije kuri iri shami, kandi bafite intego zo gukomeza gutanga serivisi nziza no kuzegereza abaturage serivisi, gutanga inguzanyo, kubitsa no kubikuza; by’umwihariko muri iki cyumweru bakaba barashyira imbaraga mu kuganira n’abakiriya no kumva ibyifuzo byabo.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Nzirabatinya Modeste2 yasabye Ubuyobozi bw’iyi banki gushyira imbaraga mu kwegera abaturage no gufatanya nabo kuzamura imishinga ahanini ishingiye ku buhinzi n’ubworozi, kuzamura bukungu bwabo mu bijyanye n’ubucuruzi no kwiteza imbere; kandi bagashyira imbaraga mu gutanga serivisi nziza.
Iki gikorwa cy'icyumweru cyahariwe kwita ku bakiriya, kirakomeje no mu bindi bigo by'imari mu karere Ka Kirehe.