UBUYOBOZI BWATANZE UBUJYANAMA BW'INTAMBWE ESHANU UMUTURAGE YATERA AKIVANA MU BUKENE

Bwana Nzirabatinya Modeste, Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Bwana Nzirabatinya Modeste yagaragarije abaturage intambwe eshanu, umuntu wese wifuza iterambere agomba gutera kugira ngo abashe kurigeraho;yemeza ko iyo uteye izo ntambwe nta n’imwe usimbutse nta kabuza iterambere ubasha kurigeraho.

Izi ntambwe Bwana Nzirabatinya yazigejeje ku baturage by’umwihariko abo mu Murenge wa Mushikiri, ubwo yaganirizaga abari mu byiciro by’ubukene, muri gahunda aka Karere karimo yahawe izina rya “Shyashyanira Umuturage” agaragariza aba baturage izi ntambwe kugira ngo babashe kwigobotora ingoyi y’ubukene.

Intambwe ya mbere umuntu agomba kubanza gutera kugira ngo yikure mu bukene ni “uguhindura imitekerereze”, aho  iyi ntambwe, agaragaraza ko hari abantu baba bari mu bukene bariyakiriye, bumva ko byarangiye nta kindi babikoraho, yemeza ko ibyo atari byo.

Intambwe ya kabiri, yagaragaje ni ukwishyira hamwe bakibumbira mu matsinda mato, yemeza ko hari abaturage bo mu Karere ka Kirehe bibumbiye mu matsinda yatumye bikura mu bibazo.

Yagize ati: “Mu ibarura basanze abaturage bo muri Kirehe bari mu matsinda mato mato buri muntu atekereze niba hari amatsinda abamo, abari muri Care, abari mu ngobyi, byagaragaye ko yateje imbere abanya-Kirehe. Ntabwo wagira ikibazo gito kandi ufite itsinda ngo kikunanire kugikemura.”

Intambwe ya Gatatu, Visimeya Nzirabatinya agaragaza ko abaturage bakwiye kugira imishinga mito, yaba korora inkoko, inkwavu, ihene, n’iyo yaba ari imwe, yemeza ko iyo utangiye gahoro gahoro birangira ubashije kwivana mu bukene.

Intambwe ya Kane umuturage agomba gutera ngo ni ibikorwa byo kuzigama, ati: “Ibikorwa byo kwizigama mu Karere ka Kirehe, byahinduye ubuzima bw’abaturage, ni ukuvuga kujyana amafaranga muri SACCO, muri Bank, no gusaba inguzanyo no kuyisubiza, no gukora imishinga dukuye ku nguzanyo, abantu benshi batinya inguzanyo ariko mukwiye gutinyuka mukayaka.”

Intambwe ya Gatanu ari nayo ya nyuma avuga ikwiye gukurikizwa, ni ukujya inama no kugisha inama abandi.