UBUYOBOZI BWASOBANUYE IMPAMVU ABATURAGE BASABWA KUBAKA HAKURIKIJWE IGISHUSHANYOMBONERA

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe busaba abaturage kubaka hakurikije igishushanyombonera, bakirinda gutura ahatemewe. Ni ubutumwa butangwa n’umuyobozi w’Akarere Bwana Rangira Bruno wibutsa abaturage ko n’iyo aho umuntu ashaka kubaka haba ari ahagenewe gutura, ushaka kubaka agomba kubanza agasaba uruhushya rwo kubaka, akubaka mu buryo bwagenwe aho hantu.

Ati: “Icyo tubwira abaturage ni uko Leta ishaka ko batura neza, ahagenwe amasite yo gutura kugira ngo babone ibikorwaremezo bihagije. Ubu ng'ubu tugiye gutanga umuriro ku batuye mu ngo ibihumbi 22 ariko umuriro uzahabwa umuntu utuye muri site yo guturwamo. Icyiza cyo gutura neza ahantu hagenwe site, ni uko bya bikorwaremezo bigorana kugira ngo biboneke, turabibona bihagabwa abaturage benshi batuye neza hamwe; bigakoreshwa neza.”

“Nituzana amazi tuzayashyira muri site, Irerero, n'ibindi bikorwaremezo tuzabishyira muri site y’imiturire;  ni ko kamaro ko gutura muri site y'imiturire.”

Umuyobozi w’Akarere akomeza avuga ko iyo abantu batuye nabi n’ubutaka bwo guhinga usanga bubura, imvura yagwa bakaba bagerwaho ingaruka n’ibiza; kandi n’abo baturage bagahorana impungenge. Akagaragaza ko bidakwiye, ahubwo abantu bose bakwiye guhindura imyumvire bakajya batura ahantu hagenewe gutura no kubaka mu buryo bwagenwe babiherewe uruhushya.

Akomeza agira ati: “N’iyo haba ari aho gutura,  hagomba kubanza hagakatwa ibibanza neza, kugira ngo tutazagira ibibazo nk'ahandi aho usanga abantu batuye mu manegeka . Nk'ubuyobozi turahari kugira ngo abaturage tubafashe, uburenganzira bwabo babubone, serivisi bakwiye kuba babona bazibone;  ariko tubasaba ko nabo buzuza inshingano zabo.”

Intego Akarere ka Kirehe kihaye ni uko mu gihe kitarenze imyaka ibiri ahantu hose hari amasite yo guturamo hazaba hamaze gutunganywa. 

Akarere ka Kirehe kagizwe kamwe mu turere twunganira Umujyi wa Kigali, bivuze ko hagomba gushyirwamo ibikorwaremezo byinshi, ishoramari ritanga akazi ku bantu benshi; kandi kakagira imiturire yagutse myiza.