UBUYOBOZI BWASOBANUYE IBYA GAHUNDA YO GUTANGIRA GUKORESHA MOTO ZIKORESHWA N'AMASHANYARAZI
Ubuyobozi bw'Akarere buvuga ko hagiye gutangira gukoreshwa ibinyabiziga(moto) bikoreshwa n'amashanyarazi bikazafasha mu kubungabunga ibidukikije no mu bijyanye no gutwara abantu n'ibintu mu buryo bwiza.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Bwana Rangira Bruno, avuga ku kamaro k'iyi gahunda yo gutangira gukoresha moto zikoreshwa n'amashanyarazi yagize ati: “Gahunda y’ibinyabiziga bikoresha amashyanyarazi ni gahunda y’Igihugu, mubona bigenda byiyongera haba mu modoka na moto, mu Karere kacu twishimiye ko abamotari babonye aho bashobora kuzikura, tuzanakomeza gufasha n’abandi kugira ngo izindi kompanyi nazo zikorere iwacu.”
“Abafatanyabikorwa ba Spiro twumvikanye ko bashyira ahantu hose Amasitasiyo yo gushariza henshi hashoboka, mu ma Santere hafi ya yose kugira ngo umumotari aho yaba ari hose muri Kirehe abashe kubona aho ashariza kandi turizera ko bazabikora, kandi n’ikiguzi cyazo kiri hasi ugereranyije n’izindi. Ni amahirwe kubakora akazi k’ubumotari. Ubuhamya bwatanzwe bugaragaza ko nta hantu itabasha gukorera.”
Bamwe mu bakora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto bishimiye ko mu Karere ka Kirehe kuba hagiye kuzanwa ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi ari byiza, bagaragaza ko izi moto ari nziza kuko zidahumanya ikirere, kandi nta rusaku zigira.
Nkeshimana Evariste yagize ati: “Turashimira Leta yacu iba yadutekerejeho ikatuzanira ibyatuma akazi kacu kagenda neza, uburyo bwo gusana izi moto muri moteri ntabwo buba bugoye, ikindi ntabwo zihumanya ikirere ku buryo zakangiza umwuka duhumeka, guhindura bateri nicyo kigomba gukurikiraho badushakire aho tuzajya tuzihindurira.”
Iyi gahunda igiye gutangira ku bufatanye bw'Akarere na Kompanyi ya ‘Spiro’ icuruza ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi muri Afurika, ubu yatangiye kuza gukorera i Kirehe, abakeneye izi moto bakaba bazisanga mu Mujyi wa Nyakarambi, ku Mupaka wa Rusumo, Gatore ndetse n’i Mahama.