UBUYOBOZI BWASHIMIYE ABATUYE MU KAGARI KA RUGARAMA BARI KWIHANGIRA UMUHANDA UHUZA NYAGISOZI NA KIMEYA
Mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Gicurasi 2025, Umuyobozi w'Akarere Bwana Rangira Bruno yifatanyije n'abatuye mu Kagari ka Rugarama, mu Murenge wa Kigina mu gikorwa cyo guhanga umuhanda uva mu Mudugudu wa Nyagisozi ukagera mu mudugudu wa Kimeya, uzuzura ureshya n'ibirometero bitatu, abaturage bakaba bahamya ko uyu muhanda uzabagirira akamaro cyane mu buhahirane.
Mu biganiro byabaye nyuma y'umuganda, Umuyobozi w'Akarere yashimiye abaturage bo mu Kagari ka Rugarama bakoze Umuganda, abashimira by'umwihariko ko bishatsemo ibisubizo bakiyemeza guhanga umuhanda badategereje ubufasha. Avuga ko kwishakamo ibisubizo ari ikintu cyiza, ndetse abizeza ko Akarere kazakomeza kubaba hafi; kugira ngo uyu muhanda uzakorwe urangire.
Umuyobozi w'Akarere Bwana Rangira kandi yasabye abatuye mu Kagari ka Rugarama, Umurenge wa Kigina gukora cyane, guharanira kwigira no kwivana mu bukene, kwirinda ubusinzi, no kwicungira umutekano.
Yakomeje agira ati: "Mwitabire gahunda za Leta zirimo gutanga Mituweli, Ejo heza, buri muryango ugomba kugira imihigo, mukore mwivane mu bukene, abana bose bige, ingo zibeho nta makimbirane; buri muryango ukwiye kwiha izo ntego z'uko aho uri muri uyu mwaka; mu wundi mwaka urugo rugera ku iterambere ryisumbuye."