UBUYOBOZI BWAKIRIYE ITSINDA RY’ABAKOZI BO MU KIGO CY’IGIHUGU CY’IBARURISHAMIBARE BAJE GUKORA ISUZUMA RY'IMIHIGO

Kuri uyu wa Mbere tariki 07 Nyakanga 2025, Perezida w’inama njyanama y’Akarere Prof. Dr. Kabera Callixte, n’Umuyobozi w’Akarere Bwana Rangira, bakiriye itsinda ry’abakozi b’ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare baje mu gikorwa cyo gusuzuma uko imihigo y’Akarere ya 2024-2025 yashyizwe mu bikorwa.

Abo bashyitsi bakiriwe mu cyumba cy’inama cy’Akarere, iyi gahunda yanitabiriwe Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana Nzirabatinya Modeste, Abayobozi batandukanye n’abakozi bakorera ku rwego rw'Akarere.

Biteganyijwe ko abagize iri tsinda baramara iminsi ine mu karere bakora iryo suzuma, aho bazaganira n’abayobozi n’abakozi mu karere mu byiciro bitandukanye, abafatanyabikorwa, bagire n’igihe cyo gusura ibikorwa byakozwe aho biherereye, no kuganira n’abaturage hirya no hino mu mirenge aho batuye.

Umuyobozi w’Akarere Bwana Rangira Bruno yafashe umwanya wo kubagaragariza ishusho y’uko imihigo 117 Akarere kari kahize muri 2024-2025 yeshejwe, aho muri rusange umwaka warangiye yeshejwe ku gipimo cya 99.97%.

Yagize ati: “Iyo mihigo ikubiyemo ibikorwa bitandukanye byo guteza imbere umuturage, kurengera umuturage, ariko binajyanye na gahunda y’iterambere y’Igihugu ya NST 2, kandi iyo mihigo turizera neza ndetse twabonye ko yazamuye ubuzima n’imibereho y’abaturage bacu.”