UBuyobozi bw’Akarere burasaba abaturage gukomeza kwita ku mutekano muri iyi minsi mikuru

Abayobozi mu nzego zitandukanye mu Karere ka Kirehe biyemeje gushyiraho ingamba ziyongera ku zisanzweho  mu kwita ku mutekano muri ibi bihe by’iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunane harimo kwirinda urusaku, kubahiriza amasaha y’akazi.

Ni zimwe mu ngamba zafatiwe mu nama y’umutekano yaguye yabaye kuri uwa mbere tariki 19 Ukuboza 2022, ibera ku biro by’Akarere ka Kirehe, mu gihe habura iminsi mike ngo hizihizwe iminsi mikuru iba mu mpera n’intangiriro z’umwaka.

Iyi nama yabereye ku biro by’Akarere ka Kirehe, yayobowe n’umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Bwana Rangira Bruno ari kumwe n’inzego z’umutekano, Abayobozi mu Karere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge n’Utugari; hagamijwe kurebera hamwe uko umutekano umeze muri rusange no kuwukaza mu minsi mikuru.

Abitabiriye inama basabwe gukomeza umutekano 

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Bwana Rangira Bruno, yasabye abayobozi bitabiriye iyi nama gushyira imbaraga mu gukomeza kwibutsa abaturage kwirindira umutekano muri iyi minsi mikuru; abasaba gukomeza gukurikirana abana aho bayobora babarinda kubaha inzoga aho batuye.

Umwe mu bayobozi mu rwego rw’Umutekano rwa Polisi mu Karere ka Kirehe wari uyirimo yavuze ko mu gihe hagiye kwizihizwa iminsi mikuru, hakwiriye gushyirwa imbaraga ku hantu hahurira abantu benshi bishimisha, yibanda cyane ku tubari.

Ati: “Leta yemerera abakora ubucuruzi gukora amasaha 24 ariko ku mpamvu z’umutekano Inama Njyanama y’Akarere imirenge zishyiraho amabwiriza agena amasaha yo gufunga yabibukije ko kujyana abana mu tubari bihanwa n’amategeko kuko umuntu uha umwana uri munsi y’imyaka 18 ibiyobyabwenge. Iyo yabifashe uwabimuhaye arabibazwa. Tugomba gusobanurira bariya bantu bafite utubari inyungu zo gushyiraho kamera. Umuntu ashobora kuza akinjira mu kabari, agakora icyaha, agasohoka akigendera. Ariko iyo hari kamera, zidufasha mu iperereza.”

Uyu muyobozi mu nzego z’umutekano yasabye ko abayobozi aribo baba ba nyambere mu gutanga amakuru ku biri kuba hirya no hino.

Yasabye ko abaturage bakwegerwa bagatozwa guha abayobozi amakuru abafasha  aho kuzajya bahita bayashyira ku mbuga mkoranyambaga.

Muri iyi nama y’umutekano yaguye abayobozi biyemeje gufatanya n’abaturage gukaza umutekano.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bwabasabye kandi gukomeza gukurikirana gahunda ya Ejo Heza, bakangurira abaturage kuyitabira kugira ngo bitabire iyi gahunda yo kwizigamira by’igihe kirekire;