UBUYOBOZI BWAHAYE ABATURAGE UBUTUMWA BWO GUHARANIRA KUGIRA IMIRYANGO MYIZA, BIMAKAZA UMUCO W'IBIGANIRO BYIZA
Mu nteko z'abaturage zateranye mu Karere kacu muri iki cyumweru ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri mu mirenge 9 no ku wa Gatatu mu mirenge ya Kirehe, Kigina na Nasho abaturage bahawe ubutumwa butandukanye burimo n'ubwo guharanira kugira umuryango ushoboye kandi utekanye.
Nko mu nteko y'abaturage yateranye kuri uyu wa Gatatu, mu Murenge wa Kigina, Umuyobozi w'Akarere Bwana Rangira Bruno yifatanyije n'abaturage b'Akagari ka Ruhanga abasaba buri wese guharanira kugira umuryango mwiza, ushoboye, uteye imbere, ubanye mu mahoro kandi utekanye bita ku mutekano.
Muri iyi nteko hatanzwe ibiganiro kuri gahunda za Leta, hakirwa ibibazo by’abaturage birakemurwa ibindi bihabwa umurongo. Hizihijwe kandi umunsi Mpuzamahanga w'umuryango ufite insanganyamatsiko:”Ibiganiro byiza, ireme ry'umuryango”. Uyu munsi mpuzamahanga usanzwe wizihizwa buri mwaka tariki 15 Gicurasi.
Umuyobozi w'Akarere yasabye abaturage kwirinda amakimbirane, kwitabira gahunda y'Umuryango nk'inzira nziza yo kubaka umuryango ushoboye Kandi utekanye.
Mu nteko z'abaturage kandi abaturage bahererwamo ubutumwa wo kurushaho gukora no kwiteza imbere, kwirinda amakimbirane, kwicungira umutekano, kwitabira gahunda yatangijwe yo kwishyura Mituweli yifashishijwe Sisiteme Imibereho, EJO Heza n'izindi.