UBUYOBOZI BURASHIMIRA IBIGO BY'AMASHURI BIFITE IMIRIMA Y'IMBOGA N'IMBUTO YUNGANIRA GAHUNDA YO KUGABURIRA ABANA KU ISHURI

Ubuyobozi bw’Akarere bushimira abayobozi b’ibigo by’amashuri bifite imirima y'igikoni irimo imboga n’imbuto kuko byunganira gahunda ya Leta y’uko abanyeshuri bafatira ifunguro ku ishuri; bikabafasha mu myigire n’imikurire byabo.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukandayisenga Janviere, ashimira abafite imirima y’igikoni yunganira gahunda yo kugaburira abana ku ishuri, ati: “Bose twarabibakanguriye kuva gahunda ya School feeding yatangira, kuko nta kigo na kimwe cyabura aho gitera imboga. Mu mwanya w’amajaride, tubagira inama yo gushaka uburyo bahatera n’imboga. Turashimira by’umwihariko abamaze kubikora, kubera ko ni byiza kandi yamaze gutanga umusaruro. Natwe dukomeje ubukangurambaga mu bigo by’amashuri kugira ngo iyi gahunda igere hose mu Karere.”

Ubuhamya butangwa n'abayobozi b'ibigo by'amashuri byitabiriye kare iyi gahunda yo kugira imirima y'imbuto mu rwego rwo kuganira iyi gahunda yo kugaburira abana ku ishuri bugaragaza ko bibafasha. 

Umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri rwa Rebero ruherereye mu Murenge wa Gatore, Mukangango Louise yagize ati: Uturima tw’igikoni murebe twagize umumaro ukomeye mu ndyo yuzuye duha abana, byaba ibitera imbaraga, ibirinda indwara ndetse n’ibyubaka umubiri. Mu birinda indwara harimo n’izo mboga, ari nayo mpamvu ikomeye yatumye tuzihinga. Ikindi buriya amafaranga Leta itanga n’ayo ababyeyi baduha twabonye adahagije, duhitamo kwishakamo ibisubizo kubera ko natwe dufite amaboko. Tugomba kunganira ayo mafaranga tugenda tubona.”

Ubuyobozi bw'Akarere bushishikariza ibigo by'amashuri byose kwita kuri iyi gahunda yo kugira imirima y'imboga yunganira gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri.