UBUYOBOZI BURASABA ABATURAGE KWISHIMA MU MINSI MIKURU ARIKO BAKIRINDA IBYAHA NO GUSESAGURA

Umuyobozi w'Akarere Bwana Rangira Bruno ageza ubutumwa ku baturage mu nteko mu Kagari ka Kiyanzi

Ubuyobozi bw'Akarere buvuga ko ari byiza ko abaturage bishima muri iyi minsi mikuru iri mu mpera n'intangiro z'umwaka, ariyo Umunsi mukuru wa Noheli wizihizwa tariki 25 Ukuboza, n'iminsi isoza umwaka wa 2025 n'itangira umwaka mushya wa 2026; ariko bakitwararika birinda ibyaha n'icyo aricyo cyose cyahungabanga umutekano kandi bakirinda gusesagura ibyo batunze.

Ni bimwe mu bikubiye mu butumwa bw'ingezi Umuyobozi w'Akarere Bwana Rangira Bruno yatangiye mu nteko y’abaturage mu Kagari ka Kiyanzi, mu Murenge wa Nyamugari, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Ukuboza, aho yabasabye gukaza ingamba zo kwicungira umutekano bakaza amarondo no gutangira amakuru ku gihe, kwimakaza isuku hose ikaba umuco, gukunda umurimo, no guharanira kwigira no kwivana mu bukene.

Umuyobozi w'Akarere yanasabye abaturage by'umwihariko kwinjira mu minsi mikuru ya Noheli n’Ubunane neza birinda gusesagura, kwirinda ibiyobyabwenge, kwirinda guha abana inzoga, abibusa ko nyuma y’iyo minsi ubuzima n’ibikorwa bikomeza, abasaba no kwirinda ibyaha,

Yagize ati: “Mu minsi mikuru ni byiza kwishima ariko ntabwo ikwiye kuba impamvu yo gukora ibyaha.”

Umuyobozi w’Akarere Bwana Rangira kandi yasabye abatuye Umurenge wa Nyamugari kunoza imirire y’abana bato, bita cyane ku isuku y’ibyo kurya, isuku y’aho bitegurirwa, n’isuku hose muri rusange, n' ubufatanye mu gukumira ikibazo cy'abangavu baterwa inda. Muri iyi nteko kandi hakiriwe ibyifuzo n’ibibazo by’abaturage birekemurwa; ibitahise bikemuka bihabwa umurongo.