UBUTUMWA AKARERE KAGENEYE ABATURAGE MURI IYI MINSI 100 YO KWIBUKA


Mu gihe u Rwanda n’Isi bari mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Umuyobozi w’Akarere Rangira Bruno yageneye abarokotse Jenoside ubutumwa bw’umwihariko bwo kubakomeza no kubihanganisha, asaba  n’abaturage muri rusange batuye mu Karere ka Kirehe kwirinda ibirimo ingengabitekerezo ya Jenoside.


Yagize ati: “Buri mwaka abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bongera gusubira muri ayo mateka, icyo tubabwira ni ukwihangana, kubakomeza kuko turi kumwe, kandi ko Jenoside itazongera ukundi; ko Ubuyobozi bwayihagaritse buhari kandi buharanira ko itazongera.”


“Ubutumwa duha n’abaturage, ni uko muri ibi bihe haba muri iki cyumweru cy’icyunamo, haba mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ni umwanya dusaba abaturage kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, kuba maso, duhashya uwo ari we wese watuzanamo amacakubiri cyangwa se uwashaka kudusubiza inyuma. Tubasaba kandi ko bakomeza kwitabira ibikorwa byo kwibuka, ariko kwegera abarokotse Jenoside, kubafata mu mugongo, kubaba hafi kugira ngo muri ibi bihe biba bitaboroheye, igihe twibuka badahura n’ihungabana cyangwa ngo bumve bari bonyine.”