“Ubutabera bubereye u Rwanda umusingi w’iterambere.”Mutashya Jean Baptiste
Kuri uyu wa gatanu taliki ya 27 Ukwakira 2017, inzego z’ubutabera bw’u Rwanda zagiranye inama n’inzego z’ibanze igamije kurebera hamwe uko ubucamanza n’ubushinjacyaha bubereye abanyarwanda mu muco n’umurage w’u Rwanda hatabangamiwe itegekoNshinga n’amahame mpuzamahanga bwakwimakazwa mu banyarwanda.
Mutashya Jean Baptiste, Umucamanza mu Rukiko rw’ikirenga akaba yari n’intumwa ya Prezida w’urukiko rw’ikirenga yavuze ko mbere y’ubukoroni bw’abazungu, abanyarwanda bagiraga ubutabera bubabereye kandi bwakemuraga ibibazo byavukaga mu banyarwanda,ariko nyuma y’ubukoloni hashyizweho amategeko ahana ibyaha ariko bikagwira kumanywa na ninjoro.
Abari mu nama bagaragarijwe ibyaha bikunze kugaragara mu karere ka Kirehe gucuruza no kunywa ibiyobyabwenge n’amakimbirane mu miryango hafatwa igamba zo gukumira ibyaha zirimo kwigisha, gukumira no guhana hakurikijwe amategeko.
Mukandarikanguye Gerardine, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yibukije ko umugoroba w’ababyeyi ari umwe mu miti mu gukumira ibyaha mu miryango.
Imwe mu myanzuro yafashwe muri iyi nama izafasha ubutabera gukomeza kwimakazwa mu banyarwanda irimo guhanura abagiranye amakimbirane,Kugaragaza imiryango ifite amakimbirane,gukomeza umugoroba w’ababyeyi,kuburanishiriza uwakoze icyaha aho yagikoreye n’ibindi.
Mu biganiro byatanzwe harimo ibiganiro by’isesengura ry’amakimbirane agaragara mu karere n’ingamba zishoboka mu kuyahashya,n’uburyo bwo guhana abatatiye indangagaciro nyarwanda.