UBUHINZI BW’URUTOKI: RUKESHANGANGO Jean Marie Vianney yujuje inzu igezweho( agacurama ) abikesha guhinga urutoki.

RUKESHANGABO Jean Marie Vianney  ni umuhinzi w’urutoki utuye mu mudugudu wa Kiyozu,Akagali ka Mubuga mu murenge wa Musaza ho mu karere ka Kirehe. Avuga ko ubuhinzi bw’urutoki bumaze kumugeza ku iterambere nawe ubwe atiyumvishaga mbere y’uko abwinjiramo.

Nk’uko abivuga, mbere y’uko atangira ubuhinzi bw’urutoki ngo yahingaga ibishyimbo n’imyumbati ariko ntibigire icyo bimumarira kuko umusaruro wari muke cyane.

Agira “nahingaga ibishyimbo n’imyumbati singire umusaruro mbona nyuma nigira inama yo kwinjira mu buhinzi bw’urutoki ariko aho mbutangiriye iterambere maze kugeraho sinaryiyumvishaga.Natangiye mpinga hegitari imwe kuko ari yo nari mfite ariko uko mbonye umusaruro nkagenda nagura imbago ngurira bagenzi banjye.”

Kuri ubu RUKESHANGABO afite hegitari ebyiri zihinzemo urutoki, igitoki kimwe kikaba gipima ibiro 100kg . Agaruka ku myumvire ya bamwe bavuga ko ubutaka butera ibyo abona nko kwibeshya kuko ubuhinzi busaba kubukunda no kubukurikirana bihoraho.

Ati “narwitayeho mbishyizeho umutima nkajya nkurikiza inama mpabwa na goronome nkarufumbira, nkarusasira ari nako nica ibyonnyi. Kugeza ubu mu gihe cy’umwero nsaruramo toni ebyiri (2000kg) buri kwezi ndetse ubu namaze kugirwa umufashamyumvire w’u buhinzi bw’urutoki.”

Muby’urutoki rumaze kumugezaho, harimo kuba yararihiriye abana be bose bakarangiza amashuri, iduka ry’ubucuruzi ndetse n’inzu igezweho ari kubaka ( agacurama) atibagiwe n’ubutaka yagiye agura ahantu hatandukanye byose abikesha ubuhinzi bw’urutoki.

Aboneraho no gushishikariza abandi kwitabira ubuhinzi bw’urutoki kuko akarere ka Kirehe gafite ubutaka bwiza bwera urutoki cyane akaba ari amahirwe buri muhinzi akwiye kubyaza umusaruro.

Ubuhinzi bw’urutoki bumaze kwitabirwa n’abatari bake mu karere ka Kirehe rukaba kimwe mu bihingwa bitunze benshi muri aka karere.