UBUHINZI BW'URUTOKI BUKORERWA KURI HEGITARI ZISAGA IBIHUMBI 25 KANDI BUFASHA ABAHINZI KWITEZA IMBERE
Ubuhinzi bw’urutoki mu karere kacu bukorerwa kuri hegitari zisaga ibihumbi 25, hirya no hino mu mirenge, bukaba bwiganje cyane mu Murenge wa Mushikiri. Muri iki gihe cy’impeshyi cyangwa mu Ki umusaruro w’urutoki nibwo uba uboneka cyane; bifasha abaturage kwihaza mu biribwa no kwiteza imbere mu bukungu.
Twasuye bamwe mu bahinzi b'urutoki mu Murenge wa Mushikiri, ahaboneka umusaruro mwinshi w'ibitoki kuko by’umwihariko i Mushikiri urutoki ruhinze ku buso bwa hegitari zigera ku 1,750, aho nibura mu gihembwe heraho toni ibihumbi 350 iyo ibihe byagenze neza.
Murunga Shadrack, ni Umuhinzi mworozi w’i Mushikiri, mu Kagari ka Bisagara aho ahinga urutoki kuri hegitari imwe, atanga ubuhamya bw’uburyo akenshi yeza bitoki, kimwe gipima hagati y’ibiro 80-120; ku buryo ubuhinzi bw’urutoki bwamuteje imbere.
Yagize ati: “Ubu ubuhinzi bw’urutoki buri ku rwego rushimishije kuko abagoronome batuba hafi cyane. Igitoki cyacu ni kinini, ni cyiza, njyewe ubu hano mu rutoki ngeze ku rwego rwo kwezamo igitoki kimwe kiba gipima ibiro hagati ya 90 n’130; kandi nkanjye biramfasha cyane mu bukungu n’imibereho, mfite umuryango w’abantu 5, urutoki rudufasha gushyira abana mu mashuri, tugatanga Mituweli, tugatanga Ejo heza, n’ibindi byinshi umuntu aba asabwa gukora; urutoki ruradufasha cyane.”
Umuyobozi w’Akarere Bwana Rangira Bruno, agaragaza ko akarere kashyize imbaraga nyinshi mu bijyanye no kongera umusaruro w'urutoki, ubu hakaba hari gushyirwa imbaraga mu gufasha abahinzi kubona isoko ryiza ry'umusaruro w'ibitoki uboneka ndetse hakaba hanatekerezwa uburyo uwo musaruro wakongererwa agaciro.