RGB: Itegeko ku gutanga no kubona amakuru

Ubuyobozi bwa RGB buvuga ko kuva batangira kuzenguruka igihugu batanga ibiganiro ku itegeko ryo gutanga no kubona amakuru bimaze gutanga umusaruro kuko nta bibazo byinshi bikigaragara hagati y’abanyamakuru n’abayobozi nk’uko byahoze mbere.

Ubuyobozi bw’akarere ka Kirehe bwavuze ko bugiye kurushaho gukangurira inzego zose gutanga amakuru haba ku itangazamakuru ndetse no ku baturage bayakeneye, kuko ngo hari bamwe mu bayobozi muri aka karere badatanga amakuru ku buryo bworoshye.

Ku wa gatanu w’iki cyumweru ubwo biriya biganiro byabaga, Urwego rw’igihugu rw’imiyobozrere “RGB”, urwego rw’abanyamakuru bigenzura “RMC” ndete n’urwego rw’Umuvunyi baganirije abayobozi mu karere ka Kirehe barimo Njyanama, Nyobozi y’Akarere, inzego z’umutekano ndetse n’abanyamakuru bakorera muri Kirehe.

Bimenyimana Robert umuyobozi w’ishami rishinzwe Itangazamakuru mu kigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB) yibukije abitabiriye ibiganiro nyunguranabitekerezo gukora nkabikorera bagatanga serivise uko bikwiye Kandi bagatangira amakuru ku gihe kuko ariyo gahunda y'imiyoborere yifuzwa  Ati “Tuba tugamije kugira ngo dusobanure itegeko ryo kubona no gutanga amakuru rikaba risaba abayobozi gutanga amakuru atari no ku banyamakuru gusa ahubwo bakayaha n’abaturage kuko na bo iri tegeko rirabareba.”

Ati “Hari icyahindutse, mbere twarazaga tugasanga hari ibibazo hagati y’abanyamakuru n’abayobozi mu biganiro twagiranaga wasangaga hari imanza, harimo kuregana n’ibindi ariko ibyo byo kuregana uyu munsi ntabirimo ahubwo harimo kuvuga ngo twakorana gute itangazamakuru n’abayobozi.”

Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe Muzungu Gerald yijeje abitabiriye ubukangurambaga ku gushaka no gutanga amakuru ko mu Karere ka Kirehe amakuru akenewe akwiye gutangazwa abayobozi bagomba kuyatanga.

Iri tegeko ryo kubona no gutanga amakuru ryasohotse mu mwaka wa 2013 bikaba byarasabye ko habaho kurisobanura bihagije kubera ko ibibazo byakomeje kugenda bigaragara hagati y’abanyamakuru n’abayobozi bapfa ko abayobozi badatanga amakuru uko bikwiye.