Police Week isigiye amashanyarazi abatuye umudugudu wa Nyamikoni
Kuri uyu wa 16/05/2017, mu Karere ka Kirehe mu murenge wa Kigarama mu kagarai ka Cyanya ho mu mudugudu wa Nyamikoni, Polisi y’u Rwanda mu bikorwa by’iterambere ikorera abaturage mu cyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi mu gihugu hose (Police Week), n’ibikorwa by’iterambere ry’abaturage n’ubukangurambaga bwo kurwanya ibyaha ni muri urwo rwego mu mudugudu wa Nyamikoni hatashywe ibikorwa birimo amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba hamwe n’amavomo atatu yubatwe na Polisi ni muri gahunda yo kwizihiza kwizihiza isabukuru yayo ya 17.
Ingo 155 mu karere ka Kirehe, umurenge wa Kigarama, akagari ka Cyanya, umudugudu wa Nyamikori nizo zimaze guhabwa amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba mu gihe biteganyijwe kuzaha ingo zigera ku bihumbi 3000 n’ibigo nderabuzima 30 mu gihugu hose.
Hanatashywe kandi amavomo y’amazi meza mu karere ka Kirehe, azajya akoreshwa n’ingo 500 zari ziyakeneye.
Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu IGP Emmanuel K. GASANA avuga ko Ibikorwa biri mu murongo w’icyumweru ngarukamwaka cyahariwe Polisi ( Police Week) , byatangiriye mu Kirere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba no mu karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru.
Mu bayobozi bitabiriye uyu muhango harimo abayobozi bakuru muri Leta n’ab’inzego z’umutekano , ibihumbi by’abaturage , aho babanzaga gukora umuganda udasanzwe mu turere twombi , aho bavuguruye banahanga kilometero 4 z’umuhanda ndetse banahererekanya amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba n’amasoko y’amazi meza
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Kaboneka Francis yibukije abatuye mu Karere ka Kirehe gukomeza gukora ubukangurambaga mu kurwanya ibiyobyabwenge cyane cyane urumogi rukunze kugaragara muri aka gace ka Cyanya,akaba yaboneyeho gusaba urubyiruko muri rusange kwirinda ibiyobyabwenge kandi ababyeyi bakibutsa abana bari munsi y’imyaka 18 kwirinda kunywa inzoga bishora mu businzi.