Ngoma: Umwihererero w'Abagize Inama Njyanama y'Akarere ka Kirehe ku wa 2-4 Ugushyingo 2018

Mu mwiherero w’abagize inama Njyanama y’Akarere ka Kirehe ubera Ngoma kuva kuri uyu wa gatanu  tariki ya 02/11/2018 ukazasozwa ku itariki 04/11/2018, abagize inama Njyanama bari kuganira kuri bimwe mu bibazo bibangamiye iterambere ry’Akarere, kugira ngo habeho gukomeza gusigasira ibyagezweho kandi abaturage bose basenyerere umugozi umwe mu rugamba rw’iterambere.

Afungura uyu mwiherero ku mugaragaro, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akerere ka Kirehe Habimana Kizito yavuze ko nubwo hari byinshi bimaze kugerwaho mu Karere ka Kirehe, ngo ariko ntawakwirengagiza ko hakiri na bimwe mu bibazo bishobora kuba inzitizi ku iterambere ry’umuturage no kwesa imihigo Akarere kahize umwaka wa 2018-2019 bikaba bisaba kubyitaho kugira ngo biteze imbere Akarere.

Kizito  yagize ati: Muri uyu mwiherero uyu ari umwanya mwiza wo kuganira ku bibazo bimwe na bimwe bibangamiye Akarere mu rwego rwo kwesa imihigo neza.

Perezida w’inama Njyanama Rwagasana Ernest yavuze ko by’umwihariko, iki gihe bagiye kumara muri uyu mwiherro, ari umwanya wo kwisuzuma no gukomeza gushaka uko imihigo yakweswa mu buryo bushimishije,kwita ku nshingano zabo nk’abanjyanama ziganisha ahanini ku gukora ubuvugizi no gufasha komite Nyobozi y’Akarere kwesa imihigo.

Umuyobozi w’inama Njyanama y’Akarere yasabye ko uyu mwiherero wazaba umwanya mwiza wo kongera kandi kuganira ku byateza imbere Akarere mu rwego rwo kwesa imihigo Akarere kaba karahize.

Muri uyu mwiherero bari kurebera hamwe uko imihigo y’umwaka ushize wa 2017-2018 yeshejwe n’amasomo twakuyemo,kugaragaza ibyakozwe kuva imihigo ya 2018-2019 ishyizweho umukono n’imbogamizi zirimo,uburyo bwashyizweho bwo kwesa imihigo 2018-2019

Umunyamambanga Nshingwabikorwa w’Intara asaba ko Akarere ka Kirehe bajya imbere imbere mu kwesa imihigo aho gusubira inyuma,akaba asaba ko Akarere kaza ku mwanya wa mbere mu mihigo y’umwaka wa 2018/2019,akaba avuga ko hakenewe kwita ku cyateza imbere umuturage mu rwego rwo kwiteza imbere.

Ikindi ngo uyu mwiherero ni igihe kandi cyo kugena icyerecyezo kibereye ku baturage no kurushaho gufasha abaturage gutekereza ibikorwa byabateza imbere hashingiwe ku kubyaza umusaruro amahirwe ahari n’ibindi bikorwa byashorwamo imari mu Karere ka Kirehe.

Uyu mwiherero w’Inama Njyanama y’Akarere witabiriwe na bamwe mu bafatanyabikorwa bakorera mu Karere ka Kirehe,Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge hamwe n’abayobozi b’imirimo ku Karere.