Muri iyi minsi 100 imibiri ibihumbi 9,658 izimurirwa mu rwibutso rushya I Nyakarambi

Icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Karere ka Kirehe tariki ya 07/04/2022 byatangirijwe ku rwibutso rw’Akarere rwa Nyakarambi.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Bwana Rangira Bruno yibukije abitabiriye kwibukuka Jenoside yakorewe Abatutsi ko ubuyobozi bw’AKarere n’abaturage bifatanyije n’Ababuze ababo muri Jenoside yakoreye Abatutsi muri Mata 1994 mu Karere ka Kirehe, by’umwihariko abafite ababo bashyinguye mu rwibutso rwa Nyakarambi, abibutsa ko ubuyobozi bw’Akarere n’igihugu muri rusangen bifatanyije nabo muri ibi bihe by’icyunamo cyo kubura  ababyeyi,abavandimwe, n’inshuti.

Umuyobozi w’Akarere yabibukije ko ubuyobvozi bw’igihugu bubitayeho kandi ko bwumva ubusabe bwabo,ari yo mpamvu mu rwego rwo gukomeza guha icyubahiro Abatutsi bicwe muri Jenosiden yafshije kubaka urwibutso rushya rugiye kuzafasha kubika mu cyubahiro imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bikaba bizakorwa muri iyi minsi yo Kwibuka.

Perezida wa Ibuka mu Karere Nduwimana Bonaventure yavuze ko abacitse ku icumu bashimira ubuyobozi bw'Igihugu ko bameze neza,avuga ko bagaruriwe ubuzima mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,yabibukije Kwibuka Twiyubaka.

Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Kirehe Prof. Dr Kabera Callixte yashimiye abaje Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 28 abasaba gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ashimira Ingabo zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bwasabye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko kudaherwana n’agahinda, gukomeza bibuka baharanira kwiyubaka.