MURI GAHUNDA YA SHYASHYANIRA UMUTURAGE, UBUYOBOZI BW'AKARERE BWASUYE UMURENGE WA NASHO
Kuri uyu wa Mbere tariki 18 Kanama 2025, Umuyobozi w’Akarere Bwana Rangira Bruno, ari kumwe n’abagize komite nyobozi, inzego z’umutekano, bakomereje mu Murenge wa Nasho, muri gahunda ya Shyashyanira Umuturage, aho bahereye ku kuganira n’abakozi mu byiciro byose mu tugari dutanu(5) tugize Umurenge n’abakozi b’umurenge.
Umuyobozi w’Akarere yabwiye abayobozi mu murenge wa Nasho ko uyu murenge uri mu mirenge Leta yashoyemo imari cyane, haba mu mushinga wo kuhira uri ku buso bwa hegitari 1,173 mu cyanya cya Nasho, ibikorwaremezo birimo imihanda, amazi n’amashanyarazi, n’ibijyanye n’ubuvuzi, n’ibindi kugira ngo iterambere ry’abaturage rigerweho.
Mu kiganiro gifunguye yagiranye n’aba bakozi b’Umurenge wa Nasho, Umuyobozi w’Akarere n'abandi bayobozi ari kumwe yabasabye kunoza imikorere no kubaka ubufatanye bwiza mu gukemura ibibazo by’abaturage, gufasha abaturage kwesa imihigo vuba yaba iya Mituweli, EjoHeza, kwicungira umutekano, kwivana mu bukene; n’ibindi buri wese agaharanira impinduka nziza ku baturage.
Abayobozi bakomereje ku gusura no kugirana ibiganiro by'umwihariko n'abayobozi ba Koperative NAICO y'abahinzi bo mu cyanya cyuhirwa cya Nasho baganira ku buryo bwo gukomeza gukora ubuhinzi buteye imbere no kwishakamo ibisubizo.
Ku gicamunsi, Abayobozi bakomeje iyi gahunda Shyashyanira Umuturage igamije kwegera abaturage no kubakemurira ibibazo ubuyobozi bubasanze aho bari, baganiriye n’ibyiciro bitandukanye by’abaturage bahagarariye abandi kugera ku rwego rw'umudugudu mu Kagari ka Cyambwe, aho abaturage basabwe kubyaza umusaruro amahirwe y’ishoramari ahari yaba umushinga wo kuhira mu cyanya cya Nasho n’ibindi bikorwaremezo begerejwe bakabibyaza umusaruro, Kunoza ubuhinzi, kugira imyumvire myiza, kandi bakarushaho gukora cyane no kwiteza imbere; bakaba intangarugero mu kwitabira gahunda za Leta nka Mutuweli, Ejo Heza, kwikura mu bukene no kugira umudugudu utarangwamo icyaha.
Abaturage bo mu Murenge Nasho, mu Kagari ka Cyambwe bashimiye Ubuyobozi bw'Akarere kuri iyi gahunda yo kubasanga aho bari no kubakemurira ibibazo; baboneraho umwanya wo kugeza ku buyobozi ibibazo n’ibyifuzo bitandukanye birimo ibijyanye no kongererwa ibikorwaremezo, gufashwa kubona hakiri kare imbuto n’ifumbire, guhabwa ingurane n’ibindi bitandukanye; Ubuyobozi bwabyakiriye bimwe birakemurwa; ibindi hatangwa umurongo w’igihe ntarengwa bigombwa kuba byakemuriwe.