MURI GAHUNDA YA SHYASHYANIRA UMUTURAGE, ABAYOBOZI MU MURENGE WA GATORE BASABWE KUBA INTANGARUGERO
Kuri uyu wa Mbere tariki 25 Kanama, Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Madame Mukandayisenga Janvière ari kumwe n'abandi bayobozi yagiranye ibiganiro n'abakozi mu byiciro bitandukanye mu Murenge wa Gatore muri gahunda aka karere katangije ya ‘Shyashyanira Umuturage’ igamije kwegera abaturage no kubakemurira ibibazo; Abayobozi babasanze aho bari.
Muri iyi gahunda, mbere ya saa sita Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Madame Mukandayisenga Janviere yagiranye ibiganiro n'abakozi b'Umurenge wa Gatore n'utugari tuwugize mu byiciro bitandukanye, ababwira ko bakwiye kumenya imibereho y'umuturage kuva murugo rwe, kamenya icyo abura kandi nk'abayobozi bakaba intangarugero, ati: "Dushaka ko Akarere ka Kirehe kazaba imbarutso yo kugera ku ntego z'iterambere rw'Igihugu".
Ababwira impamvu bagomba kuba intangarugero, yagize ati: "Umuyobozi wese akwiye kuba bandebereho muri byose, yirinda ubusinzi, atarangwa n'amakimbirane kuko ntabwo wajya gusaba abandi kubana neza murugo wowe iwawe byarakunaniye."
Yasabye aba bayobozi kuba abambere mu kwitabira gahunda za Leta, haba mu gukora umuganda, kwitabira inama, inteko z'abaturage n'ibindi, hagamijwe gukemura ibibazo by'abaturage kandi bakaba abanyakuri.
Ku gicamunsi, Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Madame Mukandayisenga Janvière n'abayobozi bari kumwe, yakomereje ku gusura no kuganira n'abaturage bo Kagari ka Muganza, Umurenge wa Gatore, abasaba kugira uruhare mu iterambere ry'Igihugu bakora cyane, Kwitabira gahunda za Leta zirimo gutangira Mituweli ku gihe, Ejo Heza, kwirinda amakimbirane, kwicungira umutekano, abibutsa no kwitegura hakiri kare kohereza abana mu ishuri mu gihe bazaba batangiye kwiga, birinda ko bakererwa kujya kwiga.
Ubuyobozi bwaboneyeho umwanya wo kwakira bunakemura ibibazo by'abaturage nk'uko ariyo ntego nkuru ya gahunda yihariye ya ‘Shyashyanira Umuturage’.