MURI GAHUNDA YA ‘ SHYASHYANIRA UMUTURAGE’ ABATURAGE BASABWE KWITA KU BUHINZI

Umuturage ntabwo yagira uruhare mu kwesa imihigo atayizi, niyo mpamvu bisaba ko yegerwa kugira ngo abe ku ruhembe rw’ímbere mu bimukorerwa byose, ni muri urwo rwego Akarere ka Kirehe kiyemeje kwegera umuturage mu bimukorerwa muri gahunda yiswe “ Shyashyanira umuturage”, Umushyire imbere mu bimukorerwa, kuri iyi wa Kane tariki 21 Kanama 2025 mu Murenge wa Nasho, mu tugari twa cyambwe na Rubirizi muri iyi gahunda  Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Bwana Rangira Bruno ari kumwe n’abandi bayobozi begereye abaturage babaha inama babakemurira n’ibibazo bafata n’umwanya wo kujya inama ku iterambere ryabo aho batuye.

Mu Kagari ka Rubirizi, Umuyobozi w’Akarere Bwana Rangira yabasabye kwitegura neza igihembwe cy’ihinga cya 2026A kandi bagategura n’umurima neza n’imbuto y’inyongeramusaruro bakiyandikisha muri Nkunganire kugira ngo babone imbuto. Yanabibukije ko byose bishingiye ku mutekano abasaba gukomeza kuwucunga neza.  

Muri  gahunda  ya  Guverinoma  y’u Rwanda  y’imyaka  irindwi, (NST 2 :2024-2029, P31 The increased level of citizen participation and quality of service delivery is a priority in the reinforcement of citizen-centered governance) ni gahunda yo kwegera umuturage akamenyeshwa  ibimukorerwa, agakemurirwa ibibazo kugira ngo akore yiteze imbere atekanye bityo na we akagira  uruhare mu bimukorerwa   hagamijwe  kwihutisha iterambere  umuturage   yagizemo  uruhare,  imibereho  myiza  ye yitabweho, hazamurwa  imyumvire yo kwishakamo  ibisubizo  hatarindiriwe akimuhana  kaza  imvura  ihise;   himakazwa  imiyoborere myiza. Ibyo biri mu byatumye Akarere ka Kirehe gatangiza  gahunda ya “Shashyanira umuturage“ 

Muri iyi gahunda yihariye yo kwegera abaturage no kubakemurira ibibazo, iri gukorwa n'Abagize komite nyobozi y'Akarere n'inzego z'umutekano, yatangiye tariki 12 Kanama, bikaba  biteganyijwe ko izasozwa tariki 23 Nzeri 2025. Abayobozi bari kwegera umuturage aho bari, bagamije kumwumva, kumutega amatwi no kumukemurira ibibazo; kugira ngo na we agire uruhare mu bimukorerwa atekanye.