MU NTEKO Y'ABATURAGE MU MURENGE WA MUSHIKIRI, UBUYOBOZI BWABASHIMIYE KO BAMAZE KWESA UMUHIGO WA MITUWELI

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri, Umuyobozi w’Akarere Bwana Rangira Bruno yitabiriye inteko y’abaturage mu Kagari ka Rugarama, Umurenge wa Mushikiri ageza ku baturage ubutumwa burimo kwita cyane ku isuku n’isukura, bakagira isuku hose, ku mubiri, aho batuye n’aho bakorera, buri rugo rukagira ubwiherero bwujuje ibisabwa,

kutararana n’amatungo, kwita ku mutekano, kwirinda ubujura bita cyane ku gukaza amarondo, ndetse yasabye abaturage kwita ku kurera neza abana babo bagakurana imico myiza, bose bakajya mu ishuri kugira ngo ejo hazaza habo n’aho imiryango yabo hazabe heza. No kwitegura kwitabira gahunda y'indangamuntu koranabuhanga.

Umuyobozi w’Akarere Bwana Rangira Bruno yashimiye cyane abatuye Umurenge wa Mushikiri ko ubu bamaze kwesa umuhigo wa Mituweli, aho abatuye uyu murenge bose basaga 33, 900 bamaze gutanga Mituweli ya 2025/2026 ku gipimo cy’100%. Abasaba gukomeza gushyira imbaraga mu bindi bikorwa bakora cyane no kurushaho kwiteza imbere.

Muri iyi nteko y’abaturage, abatuye Umurenge wa Mushikiri bagize umwanya wo kugeza ku buyobozi ibibazo n’ibyifuzo bafite byiganjemo ibijyanye kwegerezwa hafi ibikorwaremezo by’amazi, amashuri, amashanyarazi, ndetse n'iby’amakimbirane mu miryango; ibyinshi birakemurwa ibindi hatangwa umurongo bigomba gukemurwamo.