MU NTEKO Y'ABATURAGE MU KAGARI KA CYAMIGURWA ABATURAGE BAHAWE UBUTUMWA BURIMO KUGIRA IMYUMVIRE MYIZA KU ISUKU, NO KUYIGIRA UMUCO

Umuyobozi w'Akarere Bwana Rangira Bruno, ubwo yagezaga ubutumwa ku batuye mu kagari ka Cyamigurwa bitabiriye inteko y'abaturage

Ku gicamunsi, Umuyobozi w’Akarere Bwana Rangira yifatanyije n’abaturage bo mu Kagari ka Cyamigurwa, mu Murenge wa Mushikiri mu nteko y’abaturage, abasaba gukora cyane bakiteza imbere, kwita ku mutekano bakaza amarondo, kugira umudugudu utarangwamo icyaha, ubufatanye mu kurwanya ibibazo birimo cy’abangavu baterwa inda,

Yasabye abaturage kwita cyane ku isuku ikaba umuco, ati: “Dufatanye duce ikintu cy’umwanda. Kugira isuku ntibisaba amashuri menshi, ntibisaba inkunga, biradusaba gusa guhindura imyumvire, tukagira imyumvire myiza ku isuku. Duharanire kugira aho kuba heza, tugire ubwiherero bwujuje ibisabwa,  aho dutuye n’aho dukorera hase neza; tugire imyumvire myiza ku bijyanye n’isuku.”

Umuyobozi w’Akarere Bwana Rangira Bruno kandi yababye abatuye i Mushikiri  kwita ku gutera nibura ibiti bitanu by’imbuto kuri buri rugo, no kwegura neza igihembwe cyo gutera ibiti n’amashyamba.

Muri iyi nteko y’abaturage hakiriwe ibibazo by’abaturage; ibyinshi birakemurwa ibindi bihabwa umurongo.