MU NKAMBI YA MAHAMA HIZIHIRIJWE KU RWEGO RW'IGIHUGU UMUNSI MPUZAMAHANGA WO KWITA KU BUZIMA BWO MU MUTWE

Kuri uyu wa Gatanu, mu Murenge wa Mahama, mu nkambi ya Mahama hizihirijwe ku rwego rw’Igihugu umunsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku buzima bwo mu mutwe, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Ibibazo byo mu mutwe biravurwa bigakira, dufashe ababifite kwivuza kare kandi neza”. Ni umunsi ubusanzwe wizihizwa tariki 10 Ukwakira.

Ni ibirori byitabiriwe Umuyobozi w’Akarere Bwana Rangira Bruno, Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Mme Mukandayisenga Janviere, bari kumwe n’abandi bayobozi, Umuyobozi mu kigo cy'Igihugu cy'ubuzima -RBC ushinzwe ishami ryo kurinda no gukumira indwara Dr Albert Tuyishime, abahagarariye Minisiteri ishinzwe ibikorwa by'ubutabazi, UNHCR, WHO, n’abafatanyabikorwa batandukanye ba Leta mu bijyanye n’ubuzima ndetse no kwita ku mpunzi.

Umuyobozi w’Akarere Bwana Rangira Bruno yavuze hari ingamba zashyizweho zo kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe no kwita ku bagize ibibazo byo mu mutwe bikorerwa mu bigo by’ubuvuzi no mu bajyanama b’ubuzima. Avuga ko indwara zo mu mutwe zivurwa kandi zigakira, asaba buri wese kudaha akato umuntu ufite uburwayi bwo mu mutwe; ahubwo aba abomba kwitabwaho.

Ati: “Ubutumwa dutanga ku baturage ni uko indwara zo mu mutwe ziravurwa zigakira, turasaba ko abafite ibibazo byo mu mutwe, bijyanye n'uburwayi bwo mu mutwe bakegera ibigo nderabuzima n'abajyanama batandukanye aho bari kugira ngo bakurikiranwe; kandi bazavurwa bakire, imiti irahari, serivisi zirahari. Kandi twese dukomeze ubufatanye kugira ngo dukurikirane, twite ku bantu bose bashobora kuba bafite ibibazo byo mu mutwe.”

Yavuze ko ibibazo byo mu mutwe mu karere usanga ahanini ari ibiterwa n’amakimbirane mu miryango, ibiyobyabwenge akenshi by'inzoga, n’ibikomere byatewe n’amateka Igihugu cyanyuzemo ya Jenoside yakorewe Abatutsi; ndetse n’ibibazo bishobora guterwa n’ubuhunzi kuko nko mu nkambi ya Mahama hari impunzi zisaga ibihumbi 70 zavuye mu bihugu 14 ziba zaragiye zibahura n’ibibazo bitandukanye.

Mukabideri Epaphrodite wo mu Murenge wa Gatore yatanze ubuhamya bw’uburyo ubwo yari afite imyaka 35 yafashwe n’uburwayi bwo mu mutwe, bw’igicuri ahura n’imbogamizi zitandukanye ariko nyuma yo kugana ibigo by’ubuvuzi, yaravuwe arakira neza, ku buryo ubu ari Umuyobozi w’umudugudu w’aho atuye; agashimira Ubuyobozi bwiza bw’Igihugu bwita ku baturage. 

Mu izina rya Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Albert Tuyishime Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurinda no gukumira indwara mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima -RBC yifurije buri wese kugira ubuzima bwiza buzira umuze. Avuga ko Igihugu gishyize imbere gukangurira abantu kumenya no kwita ku buzima bwo mu mutwe, kandi hari ingamba zo kwita ku buvuzi bw’indwara zo mu mutwe abantu bakongera kugira ubuzima bwiza; aho Abaganga bahari ndetse n’imiti.

Abahanga batanga inama z'uko kugira ngo umuntu abungabunge ubuzima bwe bwo mu mutwe yakwitoza ndetse akagira umuco kunywa amazi ahagije, gukora siporo, kwimakaza imibanire myiza n'abandi, no kubaho ubuzima butarimo kurakara; abantu bakabaho bishimye.