MU MURENGE WA NYARUBUYE HATANGIJWE GAHUNDA Y'INKONI Y'IRONDO IZAFASHA MU KUNOZA UMUTEKANO
Mu Murenge wa Nyarubuye, kuri uyu wa 26 Gicurasi 2025 hatangirijwe ku mugaragaro gahunda yiswe ‘Inkoni y’irondo' yitezweho gufasha mu kunoza umutekano w'abaturage n'ibyabo. Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madame Mukandayisenga Janviere ari kumwe n'inzego z'umutekano, bitabiriye inama y’umutekano yaguye y’umurenge wa Nyarubuye yatangiriijwemo iyi gahunda.
Iyi nama yitabiriwe n'abarimo bahagarariye amadini n'amatorero, Abayobozi b'ibigo by'amashuri, Abahagarariye ibigo nderabuzima, Abayobozi ba Koperative, ba Para-social, Abakuru b'imidugudu n'abashinzwe umutekano mu midugudu, aba DASSO n'abakozi bakorera ku murenge no mu tugari mu Murenge wa Nyarubuye.
Mu rwego rwo kubungabunga umutekano w'abaturage n'ibyabo mu Murenge wa Nyarubuye, muri iyi nama y'umutekano hatangirijwemo gahunda y'inkoni y'irondo, hatangwa inkoni z'irondo ndetse hasobanurwa imikoreshereze yayo.
Ubuyobozi bw'Umurenge wa Nyarubuye busobanura ko bwiteze impinduka mu kubona amarondo akora neza, no kubungabunga umutekano binyuze muri iyi gahunda, aho Munyaneza William Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyarubuye yagize ati: “Inkoni y'irondo izadufasha gupanga neza irondo buri munsi, kuriha amabwiriza buri munsi mbere yo gutangira akazi, gukurikirana imikorere yaryo no gukurikirana ko ryashoje akazi neza kandi ku masaha yagenwe. Kuko izi nkoni zibikwa kwa Mudugudu, baza gutangira irondo bakaza gufata inkoni bagahabwa amabwiriza, twajya kugenzura irondo tukabona bafite inkoni yihariye bahawe; ndetse basoza irondo bagasubiza iyo nkoni kwa Mudugudu bagatanga raporo y'uko akazi kagenze.”
Iyi gahunda y'Inkoni y'irondo itangijwe i Nyarubuye, ije ikurikira izindi gahunda zigamije kubungabunga umutekano ziherutse gutangizwa mu mirenge ya Kigina na Kirehe; no mu yindi mirenge hakaba hakomeje gufatwa ingamba.