MU MURENGE WA MPANGA HIZIHIRIJWE UMUNSI W'UMWANA W'UMUNYAFURIKA
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Kamena, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madame Mukandayisenga Janviere yitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umwana w’Umunyafurika byabereye mu Murenge wa Mpanga, mu kigo cya GS Nyakabungo, ku bufatanye n'abafatanyabikorwa batandukanye barimo Compassion International, Save the Children na Humanity Inclusion.
Ni umunsi wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti: “Ndera neza, nkure nemye.”
Abitabiriye ibi birori bahawe ubutumwa bubakangurira kwita ku burenganzira bw’umwana, kubatega amatwi, kubaganiriza, kubagaragariza urukundo, kubarinda ihohoterwa iryo ariryo ryose; kugira ngo bakure bemye.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madame Mukandayisenga Janviere yasabye ababyeyi kwita ku nshingano bafite zo kurera neza abana babo, kwita ku burenganzira bw’umwana kuva akiri mu nda ya mama, kugaburirwa, kuvuzwa, kwerekwa urukundo, kudahohotera abana; no guha abana urugero rwiza.
Yasabye n'abana kujya bumvira inama nziza z’ababyeyi, kugira ikinyabupfura no kwiga neza, kwirinda ingeso mbi, kwirinda ibiyobyabwenge, no kwirinda kwishora mu mibonano mpuzabitsina; ahubwo bakiga neza kandi bakarangwa n'ikinyabupfura aho bari hose.