MU MURENGE WA GAHARA NI HO HIZIHIRIJWE UMUNSI MPUZAMAHANGA W'ABAGEZE MU ZABUKURU KU RWEGO RW'AKARERE
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Ukwakira, hirya no hino mu mirenge 12 igize Akarere hizihijwe umunsi mpuzamahanga w'abageze mu zabukuru.
Umuyobozi w'Akarere wungirije ishinzwe imibereho myiza y'abaturage Mme Mukandayisenga Janviere, ari kumwe n'inzego n'umutekano, bifatanyije n'abaturage bo mu Murenge wa Gahara, mu Kagari ka Nyakagezi mu kwizihiza uyu munsi mpuzamahanga w'abageze mu zabukuru.
Mu butumwa yagejeje ku baturage, yasabye abageze mu zabukuru kwita ku bakiri bato no kubatoza indangaciro na kirazira by’umuco nyarwanda, kubatoza umuco mwiza n’ubufatanye kandi n’abakiri bato bakita ku bageze mu zabukuru; kugira ngo tugere ku iterambere rirambye, kandi ko Leta yashyizeho gahunda zo kwita zo wita ku bageze mu zakuru batishoboye.
Abaturage kandi bahawe ubutumwa bwo kwirinda ibyaha, no kwicungira umutekano, no guharanira kugira umudugudu utarangwamo icyaha.
Muri iki gikorwa cyanahujwe na gahunda y'inteko y'abaturage, bamwe mu bageze mu zabukuru batishoboye baremewe imyambaro n’ibiribwa. Hakiriwe n’ibyifuzo n’ibibazo by’abaturage birasubizwa, ibindi bihabwa umurongo.