MU KWIZIHIZA UMUNSI MUKURU W'UMUGANURA ABAGIZE KOMITE NYOBOZI BIFATANYIJE N'ABATUYE UMURENGE WA MAHAMA

Kuri uyu wa 01 Kanama 2025 mu Gihugu hose hizihijwe umunsi ngarukamwaka w’Umuganura ku nsanganyamatsiko igira iti: “Umuganura isoko y’ubumwe n'ishingiro ryo kwigira” ni umunsi wizihirijwe hirya no hino mu mirenge yose, aho  Abagize Komite nyobozi y'Akarere, inzego z'umutekano n'abafatanyabikorwa bifatanyije n'abatuye mu Murenge wa Mahama mu kagari ka Munini.

Igikorwa cyaranzwe n'imihango inyuranye yakoreshwaga hambere Abanyarwanda bagasabana, bakunga ubumwe, aho bazirikanaga ibyiza bagezeho ari nako bahiga gukora neza kurushaho mu myaka izakurikiraho. Ni umunsi wanaranzwe n’imyidagaduro y’ibyino gakondo; nyuma hakurikiraho igikorwa nyirizina cyo gusangirira hamwe umusaruro w’ibyagezweho.

Muri iki gikorwa, mu byishimo byinshi abaturage bashimiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame kubw’iterambere n’ibikorwaremezo bamaze kugezwaho.

Umuyobozi w’Akarere Bwana Rangira Bruno yabwiye abitabiriye ibirori by'Umuganura ko ari umwanya wo kwishimira ibyagezweho no gufata ingamba zo kurushaho gukora neza kandi cyane, kongera kwiyemeza gusigasira umuco n'ubumwe, abasaba kandi kubungabunga umutekano basigasira ibyagezweho.

Abaturage kandi basobanuriwe ko umuganura ari umuco mwiza dukomora ku bakurambere bagize uruhare mu kwanda kw’u Rwanda, gukomeza kwimika umuco wo kuganuza abandi ku byo bungutse kuko ari ikirango cy’ubumwe urukundo no gukunda umurimo mu Banyarwanda.

Muri rusange Umuganura wizihizwa buri wa Gatanu wa mbere w’ukwezi kwa Kanama, aho abanyarwanda bishimira ndetse bagasangirira hamwe  ibyo bagezeho mu buhinzi, ubworozi ndetse n’uburumbuke. Gukomera kuri uyu muhango ni ugusigasira umurage w’u Rwanda kuko umuganura ukubiyemo indangagaciro zirimo kwishimira umusaruro, ubumwe, gukunda umurimo ndetse n’Igihugu.