MU KWIBUKA KU NSHURO YA 32 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI, I NYARUBUYE HASHYINGUWE MU CYUBAHIRO UMUBIRI WABONETSE MU MURENGE WA NASHO
Tariki 14/04/2026 mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku rwibutso rwa Nyarubuye rushyinguyeho imibiri igera ku bihumbi 60, habayemo n'igikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro umubiri wabonetse mu Murenge wa Nasho.
Perezida wa IBUKA mu Karere Nduwimana Bonaventure, mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi i Nyarubuye yavuze ko kwibuka ari umusingi wo gukomeza kubaho no kubaka ejo hazaza heza. Avuga ko kwibuka ari ukuzirikana, yasabye abarokotse gukomera bakadadira avuga ko kwibuka i Nyarubuye bazirikana ubukana bwa Jenoside yahakorewe, avuga ko ayo mateka batagomba guheranwa nayo ko bahakura imbaraga nk’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore, wari witabiriye igikorwa cyo kwibuka nk’imboni ya Guverinoma mu Karere ka Kirehe, yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari igikorwa gifite uburemere bukomeye mu mateka y’Igihugu, ati: “Si umuhango gusa, si n’umugenzo ahubwo ni inshingano, kwibuka biduha umwanya wo gusubiza amaso inyuma tugasobanukirwa n’amateka yacu.”
Yavuze ko Nyarubuye habereye Jenoside ifite ubukana bukabije ndetse n’ubugome n’ubunyamaswa ndengakamere, Minisitiri yasabye Abanyarwanda gukomeza kwibuka no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, no gusigasira ubumwe bw’Igihugu.
Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, Minisitiri Dr. Gasore yasabye buri wese kugira uruhare rwe mu kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside.