MU KIGO CYA PAYSANNAT L,E, I MAHAMA, GUVERINERI YIFATANYIJE N'AKARERE MU GUTANGIZA UMWAKA W'AMASHURI 2025-2026
Kuri uyu wa Mbere tariki 09 Nzeri 2025, Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba Bwana Pudence Rubingisa yifatanyije n’Ubuyobozi bw’Akarere mu gutangiza ku mugaragaro igihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri wa 2025-2026, igikorwa cyabereye mu kigo cy’amashuri cya Paysannat L,E mu Murenge wa Mahama.
Yakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere Bwana Rangira Bruno, ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana Nzirabatinya Modeste, abagize inzego z’umutekano; n’abandi bayobozi.
Iki kigo cy’amashuri cya Paysannat L,E, kiri mu bigo bifite abanyeshuri benshi kuko abahiga basaga ibihumbi 11 mu mashuri abanza n'ayisumbuye, barimo abo mu bice by’Umurenge wa Mahama n’abo mu nkambi ya Mahama, kuko kiri hafi y’inkambi ya Mahama.
Umuyobozi w’Akarere Bwana Rangira Bruno, wahaye ikaze Guverineri, yavuze ko iri shuri riri mu mashuri afite abanyeshuri benshi mu Karere ariko ko nubwo bafite abanyeshuri benshi, iki kigo cyatsindishije neza muri uyu mwaka ushize w’amashuri 2024-2025; abasaba kutazasubira inyuma.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Bwana Rubingisa Pudence na we yashimiye Ubuyobozi bw’iri shuri, abanyeshuri n’abarimu k’uko bitwaye mu mitsindire y’ibizamini bisoza umwaka ushize by’umwihariko mu byiciro bisoza amashuri abanza(PL) n’icyiciro rusange(S3) kuko batsinze neza cyane.
Yagize ati: “Uyu ni umunsi w’amashuri, wo gutangira, icya mbere ni ukubashimira ukuntu mwatsinze neza mu cyiciro kirangiza amashuri abanza no mu cyiciro kirangiza icyiciro rusange aho mwatsinze neza cyane.”
Guverineri yavuze ko kugira ngo umunyeshuri atsinde neza mu mashuri, biba byagizwemo uruhare n’abanyeshuri baba bagomba kurangwa n’ikinyabupfura, kwiga neza, kudasiba ishuri, kumvira mwarimu, kumvira ababyeyi no kwirinda ibishuko cyangwa ibyabarangaza. Avuga kandi ko biba byagizwemo uruhare runini n’abarimu barangwa n’ubwitange mu kazi, uruhare runini rw’ababyeyi bohereza abana ku ishuri neza, bakabitaho, bakabagaburira neza; n’Ubuyobozi cyangwa Leta iba yatanze ibikererwa kugira ngo ibyo byose bishoboke.
Yasabye abanyeshuri bo kuri iki kigo cya Paysannat L,E kwiga neza no gukomeza gutsinda neza; kandi buri wese uri mu nshingano zijyanye n’uburezi agaharanira gukora neza kurushaho.
Ubuyobozi bw’iri shuri bwiyemeje ko butazasubira inyuma mu mitsindire, ahubwo bazakomeza intambwe bagezeho baharanira kurushaho.