Mu Karere ka Kirehe umuganda rusange ukoza ukwezi wibanze ku bikorwa byo kurwanya isuri

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 28/05/2022 mu Karere ka Kirehe abaturage bitabiriye igikorwa  cy'umuganda rusange usoza ukwezi  kwa Gicurasi 2022,wibanze ku bikorwa byo kurwanya isuri,     acukurwa hanasiburwa imirwanyasuri, gusibura inzira z’amazi no gucukura ibinogo biyafata

 Ni umuganda wakorewe mu midugudu yoseigize Akarere ariko Ubuyobozi bw’Akarere bukaba bwagiye buhitamo aho bwifatanya n’abaturage   

Ku rwego rw’Akarere ka Gatsibo, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, Amb Nyirahabimana Soline n’Ubuyobozi bw’Akarere bifatanyije n’abaturage b’Akagari ka  Rwankuba Umurenge wa Murambi, mu gusibura inzira z’amazi ku mihanda (Rigoles) ndetse hanacukurwa ibinogo biyafata

Mu Karere ka Kayonza, Senateri Mupenzi George nawe yifatanyije n’abaturage b’Umudugudu w’Agatare, Akagari ka Bugambira, Umurenge wa Ruramira, ahacukuwe imirwanyasuri,guhanga amaterasi y’indinganire no gutunganya inzira z’amazi.

Nyuma y’umuganda abaturage bakaba baganirijwe ku bikorwa by’isuku yo mu ngo n’iyabo ubwabo, hagamijwe kwirinda indwara kuko inyinshi ziterwa n’isuku nke, hari ukwishyura ubwisungane mu kwivuza n’ibindi birimo ibikorwa byo gufasha abatishoboye bubakirwa inzu ndetse n’ubwiherero.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, John Bosco Nyemazi, yizeje abaturage ba Ruramira ko ikibazo cy’amazi meza bafite kizakemuka mu minsi ya vuba, kuko hari imishinga irimo gutegurwa izakwirakwiza amazi meza aho atari yagera.

Ubusanzwe abaturage 82% mu Karere ka Kayonza nibo bagerwaho n’amazi meza.

Mu Mudugudu wa Rurambi, Akagari ka Mpanga, Umurenge wa Mpanga mu Karere ka Kirehe, niho Senateri Nkurunziza Innocent n’ubuyobozi bw’Akarere bakoreye umuganda, ahacukuwe hanasiburwa imirwanyasuri ndetse hanacukurwa ibinogo bifata amazi y’imvura.